Musanze : Umuyobozi arashinjwa gutegeka Abashumba kuragira imyaka y'abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavuganye na Radio /TV1 bavuze ko ubwo bajyaga gushaka ingano ndetse bakazibura babwiwe ko ubutaka bwabo butagenewe guhingwamo ingano.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko nta ngano bahisemo guhinga amasaka bari basanzwe bahinga ariko ushinzwe umutekano mu Mudugudu afatanyije na Gitifu w'Akagari bababuza kuyabagara maze bategeka abashumba kuyaragira.

Umwe yagize ati 'Baravuga bati amasaka muzayaragire ari kubwira abashumba. Ntacyo twakora, none twarwana n'umuyobozi ?.'

Undi nawe yagize ati 'Ejo bundi twasanze baharagiye. bavuga ko uwo mustari(ushinzwe umutekano) uri kubwira abantu ngo baze baragire .Reba aha hose hari amasaka(yereka umunyamakuru).'

Aba baturage bavuga ko ufashwe abagara amasaka ajyanwa ku Kagari , agacibwa amande arenga 10.000frw ndetse akanishyura abamujyanye.

Umwe yagize ati' Namaze guhinga amasaka, baza kunshikira(kumfata) ndi iwanjye,. Natanze 80.000frw.None navayo ntayo.'

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rugarama, uvugwaho gukorana na Gitifu w'Akagari mu kubwira abashumba kuragira amasaka y'abaturage we arabihakana.

Yagize ati'Ibyo bavuga ni ukubeshya. Ntabwo umuntu w'umugabo nategeka ngo baragire imyaka y'abandi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko iki kibazo atarakizi , avuga ko kuba hatakozwe ubukangurambaga busobanurira abaturage uko bahinga, igisubizo cyidakwiye kuba kuragira imyaka.

Yagize ati'Ntaho nzi wagiye konesha amasaka mu rwego rwo kuyaca kuyahinga, icyo ni ikizira. Hari site zagenewe ibihingwa , niba ari ahagenewe ingano, uwaciye mu rihumye ubuyobozi wenda tutarakoze ubukangurambaga ngo babyumve, haragenewe guhinga ingano, agaca mu rihumye agahinga amasaka, igisubizo ntabwo ari ukurandura cyangwa ngo aragirwe mu rwego rwo guca intege abahinze amasaka.'

Aba baturage bo bavuga ko kuba bari barahinze amasaka bari kubareka akabanza kwera cyane ko bari babuze ingano bari bategetswe.

Kugeza ubu ntibizwi niba uwakoze ayo makosa azayaryozwa nk'uko abaturage babyiguza.

Ivomo : Radio/TV1



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umuyobozi-arashinjwa-gutegeka-Abashumba-kuragira-imyaka-y-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)