Onana yafashije Rayon Sports kugumana icyubahiro kuri Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yabonye amanota 3 bigoranye nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali.

Rayon Sports yatsinze iki gitego ku munota wa 79 bigoranye,nyuma y'ishoti rutahizamu Essomba Willy Onana yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina aroba umunyezamu Habarurema Gahungu wari uhagaze nabi.

Muri uyu mukinoPolice FC ni yo yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku mupira Danny Usengimana yacomekewe agacika ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko umunyezamu Kabwili akawumutanga.

Ku munota wa 35 Musa Esenu yahushije uburyo bukomeye ku mupira yacomekewe na Paul Were mu rubuga rw'amahina ariko myugariro Moussa Omar arawumutanga.

Rayon Sports yashoboraga kurangiza igice cya mbere iyoboye ariko umutwe Onana yateye awuherejwe na Paul Were ku munota wa 40 wakuwemo n'umunyezamu Gahungu.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 66 Rwatubyaye Abdul yarokoye ikipe ya Rayon Sports ku mupira Sibomana Patrick yazamukanye awuha Rutanga nawe awuha Zidane ariko ateye mu izamu Rwatubyaye Abdul aritambika awukuramo.

Ku munota wa 75,Police FC yahushije igitego cyabazwe ubwo rutahizamu Sibomana Patrick yasigaga ab'iny'uma ba Rayon Sports atera mu izamu umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu.

Andre Onana yahagurukije abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi ku munota wa 79 ubwo yaherezwaga umupira na Arsene arawufunga,acenga myugariro wa Police FC abona Gahungu yasohotse niko guhita amuroba.

Police FC n'imwe mu makipe Rayon Sports ishobora cyane kuko mu mikino 15 iheruka guhuza aya makipe mu myaka 7 iheruka, Rayon Sports yatsinzemo 8, Police FC itsindamo 2 banganya 2.

Police FC nta nota na rimwe irabona muri shampiyona kuko mu mikino 2 imaze gukina yaratsinzwe.

Umukino w'umunsi wa mbere yatsinzwe na Sunrise FC 1-0, ni mu gihe Rayon Sports yari yatsinze Rutsiro FC 2-1.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/onana-yafashije-rayon-sports-gutsinda-police-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)