PAC yasabye igenzura kubakozi ba WASAC abadashoboye bakirukanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'Imari n'Umutungo PAC, yakemanze ubushobozi bw'Abakozi b'Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC), isaba ko habaho igenzura abadashoboye bagasezererwa, hagashakwa abandi. 

Ni mugihe Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Nzeri 2022, Ikigo WASAC   kitabye PAC ariko abadepite bayigize ntibanyuzwe n'ibisobanuro by'Umukozi ushinzwe imitangire y' Amasoko ya Leta muri WASAC, ku makosa agaragara mu masoko iki kigo cyatanze.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagenzuye WASAC, mu myaka ibiri y'ingengo y'imari ishize, asanga ko ibitabo by'ibaruramari by'iki kigo bidatanga ishusho y'ukuri y'uburyo imari ya Leta icunzwe, kandi ngo iki ni ikibazo gikomeye kinateye  impungenge ni uko gihora kigaruka buri mwaka.

Inganda zitunganya amazi 18 ariko 10 muri zo zirakora ku kigero kiri hasi, kuko  kiri hagati ya 38% na 72%  ndetse ko iki kigero kiri hasi cyane, ugereranyije n'uburyo igihugu gikeneye amazi, ikindi ni uko zimwe zangiritse ariko ntizasanwa, ndetse harimo n'izindi zidakora rwose.

Mubijyanye no gusaranganya amazi muri Kigali ngo ubu ingo zibona amazi umunsi umwe mu minsi ine, ikigero cy'Amazi atakara nacyo ngo cyarazamutse kigera 45,6% .

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ikibazo gikomeye cy'uburyo amafaranga yose ya WASAC hafi ya yose agenda ku ruganda rumwe rwa Kanzenze rutwara kandi rugatanga amazi ari ku kigero cyo hasi, ugeranyine n'amafaranga arugendaho.

Hari umushinga wo gukwirakwiza amazi wahombye Miliyoni 440 z'amadorali, kandi ngo niwo wagombaga gukemura burundu ikibazo cy'amazi.

Amakosa mu mitangire y'amasoko ya Leta  ni ikibazo cyagaragajwe nk'icyabaye akarande muri WASAC, kuko muri iki kigo hakunze kugaragara ukutubahiriza amategeko agenga amasoko ya Leta.

Rimwe mu masoko yatinzweho ni iryo gusana imiyoboro yangiritse ryarengeje agaciro kari karateganyijwe rirengaho 27%.

Ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yamaze umwanya mu munini asobanura ndetse akanyuzamo agasa n'ushaka kujya impaka n'abagize PAC, kubwo kutumvikana kuri zimwe mu ngingo.

Nyuma yo kutanyurwa n'ibisonauro ku mitangire y'amasoko ya Leta muri WASAC, Perezida wa PAC Muhakwa Valens, yasabye inzego bireba kugenzura abakozi ba WASAC, abadashoboye bagasezererwa.

Ati 'Aha ngaho turi kuvuga imisoro y'abaturage ntabwo ari amafaranga y'umuntu uwariwe wese, mwebwe murimo muratanga amafaranga uko mwiboneye ukumva utuje? Gute se? wumva utuje ku mafaranga abanyarwanda babona yanabavunnye? Ubundi twajyaga tuvuga ngo ibibazo muri Wasac, ariko urabona ibintu ahantu bipfira, PS(Umunyamabanga wa Leta Uhoraho) muzashake umwanya muganire murebe aho ibibazo biri, niba ari abantu batuma sisiteme itagenda neza, ibintu umuntu azi ntabwo biba byarizwe n'umuntu umwe.'

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Abimana Fidele yiseguye kuri PAC, kukuba ushinzwe amasoko ya Leta muri WASAC, yaranzwe no guhakana amakosa yakozwe kandi agaragara.

Ati 'Aya ni amakosa yakozwe n'umuntu ntabwo bisaba ko umuntu aba inzobere kugira ngo ayumve, ntabwo wasobanura ko isoko ry'umwaka umwe biba bigaragara, bigaragarira buri wese, n'icyo amategeko ateganya igihe isoko ryaregengeje ingengo y'imari.'

Kuri ubu bibarwa ko ubu Ikigo Gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), kuva cyashingwa muri 2014, kigeze ku gihombo cya Miliyari 19.  

Iki kigo gitungwa agatoki ko gishyira mu bikorwa inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, ku kigero cyo hasi kingana na  37%.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yisobanura imbere ya Komisiyo ya PAC.

Komisiyo ya @RwandaParliamnt ishinzwe kugenzura umutungo w'imari bya leta #PAC ntiyanyuzwe na gato n'ibisobanuro byatanzwe na Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n'Isukura @wasac_rwanda ku ikoreshwa ry'umutungo wa Leta. #Rwanda #RwOT pic.twitter.com/0Q881oCyBZ

â€" Flash Radio & TV (@flashfmrw) September 6, 2022

Daniel Hakizimana

The post PAC yasabye igenzura kubakozi ba WASAC abadashoboye bakirukanwa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/09/06/pac-yasabye-igenzura-kubakozi-ba-wasac-abadashoboye-bakirukanwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=pac-yasabye-igenzura-kubakozi-ba-wasac-abadashoboye-bakirukanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)