Perezida Biden yatunguye Elton John mu gitara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Elton John mu magambo yuje amarangamutima, yagize ati:'Sinjya ntungurwa ariko birabaye birandenze.'

Iki gihembo uyu muhanzi yagihawe kubwo kuba ijwi rya rubanda, no kugira ibihangano byuje ubuhanga n'impanuro.

Mubyo yagiye agiramo uruhare harimo kurwanya ivangura no kwimakaza ukuri kandi kuri bose, kuko asanga buri umwe akwiye guhabwa agaciro no kubahwa.

Biden yavuze ko afatanije n'umufasha we Jill Biden batumiye John muri White House ngo bamushimire, kubw'umuziki we n'uruhare rusesuye agira mu kurwanya agakoko gatera SIDA.

Iki gikorwa cyari cyatumiwemo abagera ku 2000 barimo abanyacyubahiro batandukanye nka Ruby Bridges, Nancu Pelosi na Pete Buttigieg.

Uyu mudali uhabwa abantu bakoze ibikorwa by'ubutwari Sir John Elton yambitswe, si we wa mbere uwuhawe.

Ukaba waratangiye gutangwa mu mwaka wa 1997, waherukaga gutangwa mu mwaka wa 2020.

Byari ibyishimo kuri Sir Elton wambitswe umudali w'ishimwe na Perezida BidenUbwo Sir Elton yarimo aririmba zimwe mu ndirimbo ze muri White HouseIfoto y'urwibutso ya Biden na Sir Elton




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121281/perezida-biden-yatunguye-elton-john-mu-gitaramo-amwambika-umudali-121281.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)