Aba bombi bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri nibwo hagiye hanze ifoto Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron ari hagati ya Perezida Tshisekedi na Paul Kagame.
Iyi foto yafashwe nyuma y'ibiganiro byagizwemo uruhare na Emmanuel Macron byibanze ku kugarura amahoro n'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru avuga ko Ubufaransa bwafashe inshingano zo guhuriza mu biganiro u Rwanda na RD Congo bimaze amezi birebana ay'ingwe.
U Rwanda na RD Congo bamaze igihe badafitanye umubano mwiza mubya dipolomasi kuva aho ibitero by'umutwe wa M23 bikajije umurego muri kiriya gihugu.
Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23 no kwigarurira ubutaka bwayo binyuze muri uyu mutwe kandi narwo rugashinja Congo gushyigikira umutwe wa FDRL ubangamiye umutekano w'u Rwanda.
Mu nama rusange ya UN, Perezida Tshisekedi yavuze ko M23 yasuzuguye UN, ifashijwe n'u Rwanda, irasa kajugujugu ya Monusco igwamo abantu 8 bigize icyaha cy'intambara.
Ati 'Ndamagana nivuye inyuma, imbere ya UN, n'imbaraga za nyuma ubu bushotoranyi igihugu cyacu gihura nabwo bitewe n'u Rwanda rwitwikiriye umutwe w'iterabwoba witwa M23.'
Yavuze ko we afite ubushake bw'amahoro kimwe n'abaturage b'igihugu cye ariko u Rwanda rubatera rukanafasha imitwe y'iterabwoba.
U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi gushyigikira M23, kuri uyu wa gatatu Perezida Kagame mu nama rusange ya UN, yavuze ko hakenewe ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo by'umutekano muke, byabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo kuruta umukino wo gushinjanya kuko ntacyo ukemura.
Ati 'Hakenewe ubushake bwa politiki bwihuse mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, by'umwihariko no gushaka umuzi nyamukuru w'iki bibazo, umukino wo gushinjanya ntukemura ibibazo'
Perezida Kagame yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye bw'akarere mu kugarura amahoro n'umutekano yabuze mu myaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo.