Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n'umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura'-William Ruto, Perezida wa Kenya. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na televiziyo mpuzamahanaga ya Al Jazeera kuri uyu wa gatandatu, Perezida William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, yashubije umunyamakuru wari umubajije uko abona ibirego bya Kongo bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, maze agira ati:'…..Perezida Kagame, adaciye ibintu ku ruhande, yasobanuye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n'umutwe wa M23. Twebwe ntidushaka kujya mu mukino wo kugerekanaho umutwaro no gutungana agatoki, kuko ntacyo byamara mu gukemura ibibazo. Nk'Umuryango wa Afrika y'Uburasirazuba twiyemeje gufatanya mu kurangiza ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi icyiza yaba Pereida Kagame, yaba na Perezida Tshisekedi, bombi bafite ubushake'.

Kuva intambara hagati y'igisirikari cya Kongo n'umutwe wa M23 yakubura mu mpera z'umwaka ushize wa 2021, abategetsi ba Kongo bunganyije ibirego biherekejwe n'ibitutsi, bashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe uvuga ko uharanira kubaka igihugu cyubaha uburenganzira bwa buri Munyekongo. 

Uretse amagambo menshi, nta kimenyetso na kimwe Kongo yigeze igaragaza cyerekana nibura uruhare ruto cyane rw'u Rwanda mu bibazo by'umutekano muke muri icyo gihugu.

U Rwanda rwo ntirwahwemye gusobanura ko ibibazo bya Kongo bireba Abanyekongo ubwabo, ariko rukongeraho ko rwiteguye gufatanya n'abandi kubishakira umuti. Ibi ni na byo Perezida Ruto yabaye nk'ushimangira, maze ku mbuga nkoranyambaga ibigwari bidashaka kumva ukuri si ukumutuka byiva inyuma. Ntibitangaje ariko kuko ibitutsi ariyo ntwaro rukumbi bafite.

Kugeza ubu abayobozi banyuranye banze kugwa mu mutego w'ikinyoma cya Kongo.

Uretse Perezida William Ruto usanga umukino wo gushinjanya ntacyo wageraho, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres aherutse kubwira televiziyo y'Abafaransa, France 24, ko nta kimenyetso yashingiraho yemeza ko u Rwanda rufasha M23 koko, nk'uko n'umuhagarariye muri Kongo, Bintou Keita, yari aherutse kubitangaza.

Kugeza ubu kandi yaba Loni, waba Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe, Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba ndetse n'indi miryango mpuzamahanga nta n'umwe uragaragaza ko wemeye ibivugwa na Kongo, ngo ubonereho no kwamagana u Rwanda. Ibi birerekana rero ko Tshisekedi n'ibyegera bye bakwiye guhindura umuvuno, bakareka gukomeza gutayanjwa, ahubwo bakumva inama amahanga abagira, yo kubanza kumva ko ibibazo aribo bireba mbere na mbere, no kubikemura binyuze mu nzira y'ibiganiro.

U Rwanda rwagaragaje ubushishozi, rwirinda kugwa mu mutego w'ubushotoranyi.

Perezida Kagame akunze kumvikana avuga ko 'igisubizo cyiza ukwiye guha ugusuzugura, ugutuka n'undi wese ukwifuriza ikibi, ari ugukora, ukamuhimisha gutera imbere'. Ibi rero ni nabyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa, maze rwirinda guterana amagambo n'abategetsi ba Kongo bahisemo inzira y'ikinyabupfura gike cyane.

Ubwo Perezida Tshisekedi yongeraga kwifatira u Rwanda ku gahanga mu Nteko Rusange ya Loni ya 7, hari abibwiraga ko Perezida Kagame azamusubiza akabwira Tshisekedi 'icyo amutekerezaho', cyane ko Perezida w'u Rwanda ari nawe wavuze nyuma. Si ko byagenze, ahubwo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubunararibonye muri politiki, aho gutwarwa n'uburakari, mu mbwirwaruhame itarambiranye yerekana gusa ko umuti w'ibibazo ari ukubanza kumva inkomoko yabyo, kandi ko amazi atararenga inkombe kuko umuryango mpuzamahanga ushyize hamwe wakemura ibibazo.

Ikindi abasesenguzi bashingiraho bemeza ko u Rwanda rudahubuka haba mu mvugo haba no mu bikorwa, ni igihe igisirikari cya Kongo, gifatanyije n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, barasaga ku butaka bw'u Rwanda, nyuma bakaza no gushimuta abasirikari 2 b'u Rwanda. Icyo gihe hari abatari bake bumvaga u Rwanda rugiye gukoresha uburenganzira bwarwo n'ubushobozi rusanganywe(Kongo irabuzi), maze rugatanga isomo rizabuza Kongo kongera gukora mu jisho ry'intare. Si ko byagenze, ahubwo u Rwanda rwabwiye Kongo, runasaba amahanga kuyumvisha ko ubwo bushotoranyi nibukomeza butazayigwa amahoro.

Abategetsi ba Kongo ni  'ibikuri' muri politiki.

Umunwa muremure, indirimbo y'ibitutsi, ibirego bidashinga biherekejwe n'ubushotoranyi, ni intwaro y'abanyantege nke. Gutinyuka kwambura ubwenegihugu Abanyekongo bene wanyu ubaziza gusa ko bavuga ikinyarwanda, byo ni ubuswa buzabaroha mu gutsindwa ruhenu, kuko biha M23 impamvu yo kurwana. Kwihandagaza ukizeza abaturage ko uzagaba igitero ku Rwanda ndetse ukarwigarurira, uzi neza ko ntaho muhuriye mu bushobozi, bwaba ubwa gisirikari, ubwa politiki na dipolomasi, niba atari ubwiyahuzi ni uburwayi bwo mu mutwe. Muri make rero, imyitwarire y'abategetsi ba Kongo igaragagariza buri wese ko ari'ibikuri' muri politiki. Ikibazo kandi iyo utazi cyangwa uhakana ubumuga bwawe, no kubukira biragoye.

 Ushobora kwanga kumva, ariko ntiwakwanga no kubona!!

The post Perezida Kagame yasobanuye ko ntaho uRwanda ruhuriye n'umutwe wa M23. Kenya ntiyajya mu mikino yo kwegekanaho umutwaro kuko ntacyo yakemura'-William Ruto, Perezida wa Kenya. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-yasobanuye-ko-ntaho-urwanda-ruhuriye-numutwe-wa-m23-kenya-ntiyajya-mu-mikino-yo-kwegekanaho-umutwaro-kuko-ntacyo-yakemura-william-ruto-perezida-wa-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yasobanuye-ko-ntaho-urwanda-ruhuriye-numutwe-wa-m23-kenya-ntiyajya-mu-mikino-yo-kwegekanaho-umutwaro-kuko-ntacyo-yakemura-william-ruto-perezida-wa-kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)