Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ku kibazo cy'umutekano muke muri RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Mu kiganiro cyihariyeyagiranye na Al Jazeera, Perezida William Ruto nibwo yabigarutseho ndetse ashimangira ko ubwo yaganiraga na Perezida Kagame yamubwiye adaciye ku ruhande ko ntacyo u Rwanda ruhuriyeho n'umutwe wa M23.
Ibi William Ruto, yabihereye ku kibazo umunyamakuru yari amubajije, niba yarakurikiye ibirego RDC yakomeje gushinja u Rwanda, kuba rutera inkunga umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n'Ingabo za FARDC mu burasirazuba bwa Congo.
Umunyamakuru ati: 'Waba warakuriye ibyo birego? ese urakeka ari ukuri?'
Perezida William Ruto yamusubije agira ati: 'Nagize umwanya wo kuganira na Perezida Tshisekedi, ngira n'umwanya wo kuganira na Perezida Kagame. Perezida Kagame ntiyaciye ku ruhande ko ntacyo bafite bahuriyeho na M23. Hari abafite ukundi babibona, gusa ariko ntidushaka kujya mu mikino yo kwitana ba mwana no gutungana intoki, dukeneye kunga amaboko tugakemura ibibazo.'
Iki kibazo cy'umukino wo kwitana ba mwana no gutungana intoki, Perezida Paul Kagame na we yakigatutseho ubwo yari mu nteko rusange ya 77 ya UN.
Umukuru w'Igihugu, ubwo yagarukaga ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagaraje ko ikintu kibura kandi kihutirwa ari ubushake bwa politiki ngo ibibazo by'umutekano bikemuke burundu kuko umukino wo gukomeza kwitana ba mwana atari cyo gisubizo.
Perezida Ruto, yakomeje avuga ko ikiza ari uko aba bakuru b'ibihugu bombi bafite ubushake mu gukemura ibi bibazo nk'akarere.
Ati: 'Icyiza ni uko ba Perezida bombi, Kagame na Felix Tshisekedi bafite ubushake bwo kugira ngo dukemure ibi bibazo nk'akarere. Ibihugu byacu byose birimo gutanga ingabo zo kugarura amahoro mu karere.'
Perezida Ruto yavuze kandi ko shimangiye ko ibiganiro bya Nairobi, byari bihagarariwe na Uhuru Kenyatta, byatanze umusanzu ukomeye. Ndetse akomeza ashimangira ko guverinoma ye izakomerezaho mu gutuma ibyo biganiro bitanga ibisubizo mu gushakira amahoro RDC.