Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanyije n'ikigo cy'Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) bateguye irushanwa ryiswe MADE IN RWANDA rikaba rizakinwa hagati ya tariki ya 7-10 Ukwakira 2022.
Nubwo ntamakuru arambuye aratangazwa kuri iri rushanwa, amakuru agera kuri Rushyashya ni uko rizitabirwa n'amakipe ane ariyo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Musanze FC na Mukura VS.
Iri rushanwa ryagombaga guhuza amakipe ane yabaye aya mbere mu mwaka ushize w'imikino wa 2021-2022, gusa APR FC na As Kigali zikaba zaratangaje ko zitazitabira iri rushanwa.
Kutitabira iri rushanwa kuri APR FC na As Kigali akaba aribyo byatumye hazamo ikipe ya Mukura VS ndetse na Musanze FC.
Andi makuru aravuga ko ikipe izegukana iri rushanwa, izahabwa amafaranga angana na Miliyoni eshanu, iyakabiri igahabwa miliyoni enye naho iya gatatu ikazahabwa Miliyoni eshatu.
The post Rayon Sports, Kiyovu SC, Musanze FC na Mukura VS niyo makipe azitabira irushanwa ryateguwe na FERWAFA ifatanyije na RSB appeared first on RUSHYASHYA.