Rayon Sports yakamuye amanota 3 kuri Police F... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino usoza umunsi wa 2 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ku isaha ya saa 18:00. Umukino wagiye gutangira Police FC irwana no kudatsindwa umukino wa 2 ,mu gihe Rayon Sports yashakaga gushimangira ko umukino ikinira ku itara iba yageze i Bwami.

Umukino ugitangira ku munota wa kabiri gusa, Musa Esenu yateye umupira ugana mu izamu uca hejuru gato urarenga. Bwari uburyo bwa mbere Rayon Sports ibonye bugana mu izamu. Ku munota wa 4 Police FC yabonye Koroneri yateye nabi, umuzamu arawufata.

Mu minota 15 gusa byari bihagije kubona ko ubwugarizi bwa Rayon Sports butameze neza uhereye kuri Rwatubyaye Abdul wari ukinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports kuva yagaruka, ariko akaba yarimo kurangwa n'ubwumvikane bucye hagati ye na Ndizeye Samuel.


Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ramadhan Kabwiri
Didier MUCYO
Abdul RWATUBYAYE
Samuel NDIZEYE
Elie GANIJURU
Eric Mbirizi
Francois MUGISHA
Blaise NISHIMWE
Willy Onana
Musa Esenu
Paul Were

Koroneri ya mbere Rayon Sports yayibonye ku munota wa 16 ariko ntiyagira icyo itanga. Ku munota wa 20 Danny Usengimana yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy'imvune, hinjiramo Pappy Sibomana.

Igice cya mbere cyenda kurangira, Rayon Sports yabonye Koroneri yatewe na Paul were umupira ushyirwa ku mutwe na Mucyo Didier Junior, umupira ugana mu izamu Gahungu awukuramo mu buryo bwari bugoye benshi kwemera. Umusifuzi yongeyeho iminota 2 y'inyongera itagize icyo itanga amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

Miggy arimo gukumbagurikana na Mbirizi Eric muri Koroneri 

Igice cya kabiri cyatangiye Police FC ikora impinduka, Martin Fab ava mu kibuga hinjira ntirushwa Aime. Ku munota wa 63 Police FC yabonye koroneri yatewe na Rutanga Eric, umupira awuha Sibomana Patrick adafunze ahita atera mu izamu umupira Ramadhan Kabwiri awushyira hanze.

Ntabwo Police FC yatuke kuko yakomeje gucungira ku mipira itungura, yaje kongera kotsa igitutu Rayon Sports ku mupira wazamukanwe na Sibomana Patrick awuhereza Rutanga Eric, nawe awuhereza Nsabimana Eric wahise atera ishoti rirerire umupira Rwatubyaye awukuramo umunyezamu yaguye ahandi.


Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Habarurema Gahungu
Mugiraneza Jean Baptiste
Rutanga Eric
Moussa Omar
Hakizimana Amani
Nsabimana Eric
Iyabivuze Osee
Ndayishimiye Antoine Dominique
Usengimana Danny
Twizeyimana Martin Fabrice
Nkubana Marc

Ku munota wa 68 Rayon Sports yakoze impinduka  Nishimwe Blaise ava mu kibuga asimburwa na Patrick. Ku munota wa 75 Rayon Sports yongeye ikora impinduka, Tuyisenge Arsène asimbura Paul were naho Nkurunziza Félicien yinjira mu kibuga asimbuye Ganijuru Elie Ishimwe.

Police FC yari ifite abafana bambaye impuzankano zisa inyuma yabo hari abandi ba Police.

Bidatinze na Police FC yahise ikora impinduka ku munota wa 78, Nshuti Savio yinjira mu kibuga asimbuye Ndayishimiye Antoine. Ku munota wa 79 gusa ku mupira wa mbere Tuyisenge Arsène yari afashe yawuhereje Onana Essomba Willy wari mu kibuga hagati, areba uko umunyezamu wa Police FC yari ahagaze yohereza umupira muremure uruhukira mu izamu Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere.

Nyuma y'aho Rayon Sports itsinze igitego, umukino watangiye gukinirwa mu kibuga hagati ndetse Police FC igashaka uburyo yakishyura ariko abakinnyi bo kubikora. Iminota 90 y'umukino yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo biguma uko, umukino urangira Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu yikurikiranya.

Rayon Sports nk'ibisanzwe abafana bayo nabo bari babucyereye 

Rayon Sports ibaye ikipe ya kabiri itsinze imikino 2 yikurikiranya, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kiyovu Sports niyo kipe yari yabikoze mbere ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0. Police FC ifite umutoza mushya Mashami Vincent imaze imikino ibiri idatsinda, nyuma y'umukino ufungura shampiyona yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0.

Nyuma y'umukino abatoza bagize icyo bavuga

Umutoza Haringingo utoza Rayon Sports yavuze ko n'ubwo abonye amanota atatu ariko wari umukino wamugoye. Yagize ati" Ni umukino navuga ko wari ukomeye, kuko ikipe ya Police FC imenyereye shampiyona kandi yakoze impinduka nyinshi. Twabarushije kuguma mu mukino ariyo nayo mpamvu twaje kubona igitego kimwe, ariko muri rusange wari umukino ukomeye."

Ishoti rirerire rya Onana Gahungu yashatse kurwana naryo biranga

Umupira wakubise mu izamu mu mbere ugaruka imbere ya Gahungu

Umutoza Mashami Vincent utoza Police FC yavuze ko impamvu batsinzwe, babonye amahirwe bakayatakaza. Yagize ati " Ngira ngo twatangiye dukora neza ku mpande zombi mwabibonye. Kuko twari twatakaje umukino ubanza twaje twifuza gutsinda ndetse tubona amahirwe yo gutsinda ariko tuyapfusha ubusa. Tutsinzwe igitego kubera ikosa abakinnyi banjye bakoze batakaje intego kandi umukinnyi nk'uriya nta kindi yagukorera."

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 2 aho  inganya amanota na Kiyovu Sports, ariko ikayirusha ibitego izigamye. Police FC uburi iri ku mwanya wa 14 n'ubusa bw'inota aho ikurikorwa n'ikipe ya Rwamagana City na Marine FC nazo zitarabona inota.

Onana Essomba Willy watsinze igitego atangiye urugendo rwavuyemo ishoti yateye Police FC 

Rwatubyaye Abdul yongeye guhura na Mugiraneza Jean Baptiste baherukana mu Ikipe y'igihugu Â 


Umukino wari witabiriwe n'ingeri zitandukanye 



AMAFOTO: Ngabo Serge Mutuyimana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120788/rayon-sports-yakamuye-amanota-3-kuri-police-fc-mu-mukino-wagapingane-amafoto-120788.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)