Rayon Sports yageze mu karere ka Rubavu, yasuye abana bo mu ishuri rya Muhato mbere yo gukina na Marine FC kuri uyu wa Gatandatu.
Rayon Sports ikomeje kwiyegereza abafana bayo nkuko yabyiyemeje mu minsi yashize aho nyuma yo kuva I Nyanza ubu yabanje gusura aba banyeshuri.
Mu nama itegura shampiyona,Rayon Sports yavuze ko izajya igera mu ntara kare igihe igiye gukinirayo kugira ngo iganire n'abakunzi bayo.
Rayon Sports yazamukanye abakinnyi 21 yerekeza i Rubavu gukina uyu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona na Marines uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 kuri Stade Umuganda.
Mu bakinnyi Umutoza Haringingo Francis azakoresha ntiharimo kapiteni w'iyi kipe Rwatubyaye Abdul ufite akabazo k'imvune,wiyongera kuri Ganijuru Elie nawe umaze iminsi afite ikibazo cy'imvune.
Ntibarimo kandi rutahizamu Moussa Camara bivugwa ko yumva ataragera ku rwego rwo kuba yatangira gukina.
Bitewe n'umubare w'abanyamahanga bemewe,hari abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Ramadhan Kabwili na rutahizamu Boubacar Traoré. Abanyamahanga bazakoreshwa ni Rafael Osalue, Onana Léandre Willy Essomba, Moussa Esenu, Paul Were na Mbirizi Eric.