RIB yatangiye Iperereza : Bafatiwe mu kabari bifungiranye harimo umuntu wapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu kabari ka RUZINDANA Maurice, amakuru akimenyekana inzego z'umutekano zagiyeye nkuko Nadine Kayitesi Umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza yabitangaje

Ati 'RIB yatangiye iperereza.'

Hari amakuru avuga ko inzego z'umutekano zahageze zigasanga ako kabari gakinze, karimo abantu batatu bikingiranye n'umurambo wa nyakwigendera.

Abari mu kabari barimo nyirako witwa Maurice Ruzindana, Gloriose Uwimana na Augustin Nsengiyumva bose bahise batabwa muri yombi.

Uwatanze amakuru yavuze ko nyirakabari bamubajije uko byagenze, avuga ko barwanye kuko hari amafaranga yabuze bari kumwe, hanyuma agahita abakingirana.

Gusa, abo bari kumwe bavuze ko yishwe na nyirakabari.

Ati 'Mu bigaragara bariya batawe muri yombi bose bari basinze, kandi kugira ngo bavuge ukuri byari bigoye'.

Umurambo wa nyakwigendera wari ufite ibikomere ku mutwe, mu gatuza no ku ijosi, byavuzwe ko bashobora kuba bamunize kuko amaraso yaturukaga mu mazuru, no mu maso kandi uruhande rwe hari umugozi w'igare mugufi, na wo uriho amaraso.

Nyakwigendera asize umugore n'abana batandatu.

Abatawe muri yombi bajyanwe kuri RIB, sitasiyo ya Kibirizi ngo bakurikiranwe naho umurambo ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Kajyambere Patrick Umuyobozi w'akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatera imfu za hato na hato.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yatangiye-Iperereza-Bafatiwe-mu-kabari-bifungiranye-harimo-umuntu-wapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)