RIB yataye muri yombi Shikama wagaragaye cyane mu Kibazo cya Bannyahe ashinjwa ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hari amajwi yakwirakwijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yagiranye na Jalas TV, humvikanyemo ijwi ry'uyu mugabo Jean de Dieu Shikama agereranya ibyavuzwe nUmuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukurarinda n'ijambo Dr Léon Mugesera yigeze kuvugira ku Kabaya akangurira abantu gukorera Abatutsi Jenoside.

Muri iki kiganiro kandi humvikanyemo ijwi ry'Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yemeza ko Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki ya 10 Nzeri 2022 , akwekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri n'icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko Shikama yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza amajwi aho yumvikana agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimura abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n'iya Kabiri ndetse na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe ho mu Murenge wa Remera.

Shikama afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Remera mu gihe ngo dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'Itegeko.

Mu biganiro byabaye ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n'imbaga y'abatuye muri Kangondo na Kibiraro. Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

Ati 'Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw'amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.'

Icyo gihe Shikama yavuze ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y'inzu bazahabwa indishyi ikwiye y'amafaranga.

Ati'' Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo''

Naho Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n'ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y'inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y'Akarere ka Gasabo wemeza ko n'ukeneye ingurane y'amafaranga agomba kuyahabwa , ati'' Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho''

Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y'inzu akayihabwa ndetse n'ushaka iy'amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati'' Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n'ubuyobozi , ntabwo aribyo ''

KANGONDO : Tuzatera akabariro gute turyamanye n'abana ? Mwibeshyera Perezida Kagame si we uturenganya



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/RIB-yataye-muri-yombi-Shikama-wagaragaye-cyane-mu-Kibazo-cya-Bannyahe-ashinjwa-ibyaha-birimo-gupfobya-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-Hari-amajwi-yakwirakwijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)