Rubavu: Umusaza yaraye mu ihema nyuma y'uko ubuyobozi buteje cyamunara imitungo ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaza witwa Sekidende Hamisi w'ahitwa Mbugangari mu karere ka Rubavu yaraye mu ihema ndetse agaburirwa n'abaturanyi be nyuma y'uko ubuyobozi bwe buteje cyamunara imitungo ye.

Nkuko umunyamakuru wa Radio 10,Oswald Mutuyeyezu yabitangaje,uyu musaza ngo yasohowe mu nzu ze kuri uyu wa Gatanu ku ngufu za leta.

Iyi Cyamunara y'imitungo ye ngo yabaye ikirego kiyihagarikisha kitaraburanwa kuko yabaye le 20/09/2021; urubanza rwo ruba ku wa 23/09/2021 ariko yararutsinzwe.

Akarere ka Rubavu nako kemeje aya makuru kati "Mwaramutse Oswakim, ibi byabaye, habayeho gushyira mu bikorwa imyanzuro y'Urukiko, kandi ntawe ufite ububasha bwo kuyitambamira uretse Urukiko rwisumbuyeho. Mzee Sekidende twamugira inama yo kuba acumbitse ahandi mu gihe agikurikirana ibye mu nkiko, Murakoze."

Akarere kabajijwe icyo kafasha uyu muturage niba nta bushobozi afite,kagize kati "Yegera inzego z'ibanze zimwegereye, agafashwa iyo basanze koko ntabushobozi afite.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umusaza-yaraye-mu-ihema-nyuma-y-uko-ubuyobozi-buteje-cyamunara-imitungo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)