Hashize iminsi micye umukuru w'Igihugu, Paul Kagame asuye tumwe mu turere two mu ntara y'amajyepfo mu rwego rwo kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo bitandukanye biba bitarakemuwe n'inzego z'ibanze. Nyuma y'uko asoje uruzinduko rwe, mu karere ka Ruhango hatangijwe Ukwezi kw'imiyoborere, hagamijwe kwegera abaturage bakabumva, bakabafasha gukemura ibibazo. Mu cyumweru kimwe gusa, hakiriwe ibisaga 650.
Muri uru rugendo, Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage no kwirinda kubasiragiza mu gihe baje babagana babakeneyeho serivisi. Yanibukije kandi abaturage ko hari ibyemezo bifatwa ku bibazo byabo birimo n'ibiba byaciye mu nkiko bitajya bisubirwamo, bigomba kwemerwa uko byaciwe ahubwo abantu bakareba niba nta karengane kabayemo.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko muri iki cyumweru cya mbere cy'Ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza bagiye bahura n'abaturage bafite ibibazo bagerageza kubikemura ndetse n'ibifite za birantega babagiriye inama zo kugana inkiko kubatari barigeze bazigana, abandi babaha igihe ntarengwa cyo kubikemura.
Yagize ati' Ukwezi kwa Nzeli buri mwaka tukugenera ibikorwa byihariye byo kwita ku miyoborere myiza aho twegera abaturage tukabumva. Baba bafite ibibazo bibabangamiye ndetse n'ibindi bitandukanye ariko aho twanyuze hose twagiye tubona abaturage bacu bafite ibibazo bamaranye igihe kirekire. Twagerageje kubikemura ariko ibitarashobotse twabihaye izindi nzego zirimo n'inkiko kubera uburemere, ariko hari n'ibyo twahaye igihe kugirango byitabweho by'umwihariko binakemurwe neza'.
Muri uru rugendo rwo kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bahura nabyo, Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango ahamya ko babonye ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo ibyo kutagira amacumbi, abayafite ariko bashaka gusanirwa, ibyiciro by'ubudehe, ababurana ingurane z'ibyo bangirijwe n'imiyoboro y'amazi n'amashanyarazi, ibibazo bijyanye n'ubutaka n'ibibazo byo mu miryango, byose birenga 650. Avuga kandi ko bazakomeza kubyakira kugeza mumpera z'uku kwezi kwa Nzeri.
Meya Habarurema, yibutsa abaturage ko mbere yo kujya mu nkiko zaba iz'Abunzi n'Izisanzwe ko bakwiye kujya babanza kwiyambaza inzego z'ibanze, ariko kandi bakajya banemera ibyemezo bafatiwe aho gukomeza kuruhanya kuko usanga bibasiragiza kandi bagakwiye kwikorera akazi kabo.
Abaturage bakiriye bate kwegerwa n'abayobozi ?
Majyambere Stanislas afite imyaka 46 yabwiye intyoza ko iki gikorwa ari cyiza kuko ibibazo by'abaturage byakirwa kandi bigasobanuka neza mu ruhame hatabayeho kukwihugikana, aho usanga akenshi umuturage agira ubwoba agataha ntacyo avuze kubera kutisanzura. Asaba ko byarushaho guhabwa umwanya ufatika maze buri muturage agatanga ikibazo cye kigakemurwa ataratangira gusiragizwa ajya ku biro gushaka umuyobozi akenshi ukamubura.
Uwimana Clemence, avuga ko kwegera abaturage hagamijwe ku bumva no kubafasha gukemura ibibazo ari byiza cyane. Asaba ko ababishinzwe bareba uko byajya bikorwa nibura rimwe mu gihembwe, abaturage bakavuga ibibazo byabo.
Muri uku kwezi kw'imiyoborere, bazita no ku bindi bikorwa biteza imbere abaturage bikazamura ibipimo by'Imibereho yabo barimo ijyanye n'Ubuhinzi, Ubworozi, Ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, Isuku n'Isukura, amashanyarazi ndetse n'ibindi bibazo bwite bya buri muntu.
Mu cyumweru cya mbere, basuye imirenge ya Mbuye, Kinazi na Ntongwe haboneka ibibazo 149, mu murenge wa Ruhango gusa habonetse ibibazo 45 naho mu murenge wa Kabagali hahuriye umurenge wa Bweramana na Kinihira haboneka ibibazo 223, mu murenge wa Byimana hahuriye imirenge ya Mwendo na Byimana haboneka ibibazo 239. Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by'Imiyoborere myiza kuzasozwa tariki ya 30 Nzeli 2022. Ni Ukwezi gufite insanyamatsiko igira iti 'Dutange Serivisi nziza, dukemura ibibazo by'abaturage ku gihe'.
Akimana Jean de Dieu