U Rwanda ruravugwa mu mugambi wo guhirika Tshisekedi binyuze mu ifatwa ry'Umujyi wa Goma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 19 Nzeri nibwo Lt Gen Yav Philemon yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru. Iki gihe kandi byanatangajweko uyu musirikare wayoboraga ibikorwa bya Gisrikare muri Kivu y'Amajyaruguru yakoranye n'igihugu cy'abaturanyi.

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yahaye France 24 na RFI , yavuze ko icyo gihugu cyafatanyaga na Gen Yav ari u Rwanda na M23, avuga ko bamukoreshaga bagamije gufata umujyi wa Goma.

Perezida Tshisekedi avuga ko amakuru ku itabwa muri yombi rya Gen Yav Irung Philemon yatanzwe n'abandi basirikare bakuru bagenzi be ngo bemeje ko ajya yibeta agahura mu ibanga na Gen Sultan Makenga.

Yagize ati :'Ubwo nari mu mahanga nibwo namenye ko Gen Yav afunzwe. Amakuru namenye ni uko bagenzi be bamushinja kugamba no kugambirira korohereza umutwe wa M23 gutambuga ujya gufata umujyi wa Goma bikingiwe ikibaba n'u Rwanda. Ibindi biracyakorwaho iperereza nzamenya byinshi ninsubira mu gihugu'

Lt Gen Yav Irung Philemon afunganwe n'abasirikare be 75 biganjemo abamurindaga bivugwa ko bamenye ko abonana na Gen Makenga ndetse bakagenda bamurinze ariko bakamuhishira.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, ndetse ko nta ngabo zarwo zagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitandukanye n'ibikomeje kuvugwa.

Raporo y'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye iheruka kuvuga ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri RDC, ndetse ko zagize uruhare mu kurwanya Umutwe wa FDLR na RUD Urunana.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda, cyaba kigamije kubungabunga ubusugire bw'igihugu, no kurinda umutekano w'abaturage.

Yagize ati 'UN iravuga ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Congo, icyo navuze aha ngaha cyasubizaga ikibazo cy'uko u Rwanda rwaba rushyigikira M23, navuze ko atari byo.'

'Navuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw'igihugu ndetse no kurinda umutekano w'abaturage bacu.'

Yavuze ko nubwo M23 ikomeje gutindwaho ihuzwa n'u Rwanda, yaturutse ku mutekano muke wakomeje kuranga Uburasirazuba bwa RDC, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo ngo byari bifitanye isano n'Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri RDC, ijyanywe na FDLR.

Muri ibyo bibazo, ngo hari imitwe yagiye ishingwa mu buryo bwo kwirwanaho irimo na M23, ngo bahangane n'iyo yindi irimo FDLR.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umuntu ushaka ko Akarere kabona amahoro, agomba kureba ikibazo cya FDLR.

Yakomeje ati 'Ni cyo kibazo gishamikiyeho n'ibindi byose. Imikoranire ya FDLR n'Ingabo za Congo na yo irazwi, n'izo raporo zivugwa nabyo birimo. Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Guverinoma y'u Rwanda, icyo biba bigamije ni ukwerekana ngo dore ikibazo ni kiriya, ariko hari n'ibindi bibazo byinshi.'

Ni ibibazo ngo birimo amagambo akoreshwa muri Congo bivugwa n'abayobozi batandukanye bigamije gukurura urwango rureba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abatutsi, ari nabo bashinze M23.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko gufata akabazo k'ejobundi ugasiga icyabiteye, bitazana umutekano urambye.

Yavuze ko u Rwanda rukeneye umutekano kandi hari uburyo bwashyizweho n'akarere n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, u Rwanda rurimo kandi rwiteguye gutanga umusanzu kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere.
Umutwe wa M23 umaze amezi arenga 3 ufashe umujyi wa Bunagana.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-ruravugwa-mu-mugambi-wo-guhirika-Tshisekedi-binyuze-mu-ifatwa-ry-Umujyi-wa-Goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)