U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yahahamagariye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi kugira ngo uyu mugabane ubashe kwihaza mu biribwa.

Image

Ibi yabigarutseho nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRF, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri 'AGRF', iteraniye  i Kigali kuva kuri uyu wa mbere tariki 5 Nzeri 2022.

Image

Ikibazo cy'ibiribwa bidahagije ku mugabane wa Afurika n'uburyo gishobora gukemuka uyu mugabane ukihaza ndetse ugasagurira amasoko niryo ni cyo kiri kugarukwaho cyane muri iyi nama.

Minisitiri w'Intebe yavuze ko 'Gukemura ikibazo cy'ibiribwa bidahagije muri Afurika bigomba gutangirana no kugabanya umusaruro w'ibiribwa wangirika udakoreshejwe, ubarirwa hagati ya 30% na 40% by'umusaruro wose mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ikoreshwa ry'ifumbire n'imbuto za kijyambere ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi bizubaka ubudahangarwa bw'urwego rw'ibiribwa.'

Image

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko hubakwa ubufatanye buhamye hagati ya leta n'abikorera.

Uwahoze ari minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn yavuze ko 'Turi mu gihe aho dukeneye ibikorwa bifatika mu buryo bwihuse kubera ko tutagize icyo dukora buri munota byibura umuntu umwe ukuze, abana babiri ndetse n'abagore babiri bajya munsi y'umurongo w'ubukene kubera inzara n'imirire mibi. Ntabwo dukwiye gutegereza, dukeneye ibikorwa bifatika kuko ibibazo turimo guhura nabyo birasaba ubuyobozi buhamye kandi buhanga ibishya, bugahuza ibikorwa bukongerera imbaraga inzego kandi bugatanga umusaruro hose.'

Image

Perezida w'ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika, AGRAA, Dr. Agnes Kalibata we yavuze ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe akomeye ukwiye kubyaza umusaruro bityo ntukomeze gutakaza amafaranga ujya kugura ibiribwa mu mahanga.

Iyi nama y'ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya 12, nyuma yuko yari imaze igihe itaba bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Yitabiriwe nababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk' abakuru b'ibihugu, abafasha b'abakuru b'ibihugu ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw'iterambere ry'ubuhinzin'ubworozi. biteganyijwe ko izamara iminsi 5.

[email protected]

 

 

The post U Rwanda rwahamagariye Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by'ubuhinzi n'ubworozi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/06/u-rwanda-rwahamagariye-afurika-kongera-ishoramari-mu-bikorwaremezo-byubuhinzi-nubworozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)