Uko Kayibanda, Mbonyumutwa na Habyarimana babeshywe ubwoko bakoreka u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibintu byafashe indi ntera guhera mu myaka ya 1957 ubwo abari barashyizwe mu bwoko bw'Abahutu, batangizaga icyiswe 'Impinduramatwara' (Revolution), igamije kwigaranzura ingoma y'ubwami bashinjaga kubatsikamira, nyamara byose bikozwe n'Abakoloni.

Ubwoko bwatangiye kwinjizwa mu mibereho y'Abanyarwanda cyane cyane mu 1932, ubwo hatangwaga bwa mbere indangamuntu zitwaga 'Ibuku' zabaga zirimo ubwoko bw'umuntu hashingiwe ku byo atunze.

Nibwo Abatutsi, Abahutu n'Abatwa byahawe inyito nshyashya nk'igikoresho cya politiki cyo guhanganisha Abanyarwanda.

Iki kinyoma cyoretse u Rwanda gisobanurwa neza mu gitabo "Sur les origines du génocide contre les Tutsi livre II, La fabrication du Hutisme ou l'Idéologie du Génocide contre les Tutsi" cy'inzobere mu mateka Murashi Isaïe, giherutse gusohoka muri Edition Harmattan nk'uko bitangazwa na Igihe.

Murashi avuga ko ahantu abazungu bahendeye ubwenge Abanyarwanda ari aho nubwo bakoraga amakosa, bayandikaga akaba ariyo asigara nk'ukuri, ari nayo mpamvu yihaye intego yo kwandika ukuri kw'amateka y'u Rwanda anyomoza ayabo.

Ati "Abakoloni ibintu badushoboje ni inyandiko, kwandika ibintu bitari byo. Hari abantu bakunze kuvuga ngo kugoreka amateka, ntibagoretse amateka barayahanaguye bandika ayabo. Amateka y'u Rwanda twabayemo yatugejeje no kuri Jenoside, ni amateka y'abakoloni mu Rwanda, ntabwo ari amateka y'u Rwanda."

Murashi avuga ko ubusanzwe, mu bindi bihugu abantu bitwa ubwoko kuko bafite byinshi bahuriyeho birimo n'ururimi, inkomoko zitandukanye n'ibindi.

Avuga ko bidahuye n'ibyo Abakoloni bakoze mu Rwanda, kuko ho basanze bahuje umuco, ururimi, abantu bavukana n'ibindi, nyamara ugasanga bashyizwe mu moko atandukanye.

Ati "Uzasanga muri Congo hari amoko arenga 400, muri Tanzania hari amoko asaga 200, muri Uganda hari amoko arenga ijana. U Rwanda narwo bashatse kurugira nk'ibyo bihugu byose kandi atari ko rumeze."

Yakomeje agira ati "Bahimbye amoko muri rusange ariko by'umwihariko bahimba ubwoko bw'abahutu, kuko Umuhutu mu Kinyarwanda bivuze Umututsi wakennye, utakigira inka kuko amafaranga y'u Rwanda kera yari inka. Umuntu wabaga yakennye akajya guhakirwa inka kuri mwenewabo ukizifite, yahindukaga Umuhutu we."

Murashi agaragaza ko ijambo Umuhutu atari Ikinyarwanda cy'umwimerere, ahubwo ryatiwe mu ndimi zo muri Congo zirimo Tshiluba, aho bagira ijambo "Mptu".

Ati "Iryo jambo rivuze umukene. Ntabwo rero umuhutu ari ubwoko, nta n'imiryango y'Abahutu mu mateka y'u Rwanda ibaho. Nta muntu witwa Muhutu wigeze ubaho abahutu bakomokaho, ariko Mututsi yabayeho, abatutsi bakomokaho, ariko nabo si ubwoko."

Mu gitabo cye, Murashi avuga ko ubwoko nyakuri bwa Kinyarwanda ari imiryango bakomokamo nk'Abega, Abegesera, Abazigaba, Abacyaba n'abandi.

Mbonyumutwa, Kayibanda, Habyarimana babeshywe ubwoko

Ashingiye ku buryo Abazungu bahimbye amoko mu Rwanda, Murashi avuga ko abategetse u Rwanda kuva kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri, bashutswe n'abazungu bagahimbirwa ubwoko kugira ngo babakorere.

Murashi avuga ko amoko amaze imyaka atanya abanyarwanda bakwiriye kuyikuramo kuko ari amahimbano

Yavuze ko nka Mbonyumutwa Dominique wayoboye u Rwanda nyuma yo kwirukana ubwami, Kayibanda Grégoire waruyoboye rukimara kubona ubwigenge na Habyarimana Juvénal, bamwe bahuriye ku kuba ibisekuru byabo bidakomoka mu Rwanda ku buryo n'amoko biyitiriraga atari ayabo.

Ati "Nka Mbonyumutwa yari Umututsi, Kayibanda yari Umushi, Gitera yari Umunyoro [Uganda] ntabwo ari Abahutu, ni ibintu byo kubeshya Ababiligi bazanye ngo bagonganishe abantu."

Yakomeje agira ati "Nka Mbonyumutwa, naganiriye n'umuntu bari baturanye, bavuga ko ari uwo mu bantu bitwa Abannyori b'Abagesera, bigabanyijemo ibice bibiri, bamwe bakomeza kuba Abatutsi abandi bahinduka Abahutu. Yaranansobanuriye ati 'Mbonyumutwa tumukubita mu 1959, ni ukubera ko yatugambaniraga, akatubeshya kandi akatubeshyera akoreshwa na ba Perraudin."

Mbonyumutwa amaze kuvaho, u Rwanda rwahawe Kayibanda ariko amazeho imyaka icumi mu 1973, ahirikwa na Habyarimana.

Murashi avuga ko na Kayibanda nubwo yakoreshejwe ngo abazungu bikize Abatutsi n'ingoma ya cyami babitiriraga, na we ubwe batamushiraga amakenga.

Ati "Kayibanda igisekuru cye mu Rwanda ntikirenga sekuru Rwabanyiga, se ni Rwamanywa. Kayibanda yavukiye i Musambira ariho se yigishaga Gatigisimu, ariko sekuru Rwabanyiga yavuye muri Congo ku ngoma ya Rwabugiri bahunga, baraza babatuza mu Ruhango i Gitisi na Nyamagana, hanyuma se wa Kayibanda arahavukira yiyita Umuhutu kandi yararongoye Umututsikazi."

Yongeyeho ati "Kugira ngo bamuvane ku butegetsi baramutinyaga cyane, kuko yari afite baramu be, ba sebukwe benshi b'abatutsi, bakavuga bati na we ashobora kuduhinduka […] Rwagasana Michel intwari y'u Rwanda ni mwene se wabo, ba se baravukana ariko ntabwo bavugaga rumwe. Rwagasana yari umukarani w'umwami Rudahigwa, Kayibanda ari umukarani wa Perraudin. Kugira ngo rero Kayibanda bamwizere byari bigoye."

Habyarimana wamusimbuye na we, Murashi avuga ko atari Umuhutu nk'uko yiyitaga kuko inkomoko y'igisekuru ye atari mu Rwanda, ahubwo ari muri Uganda, aho sekuru Rugwiro yaje avanye n'abamisiyoneri.

Ahubwo ngo we n'abandi bamwe bo mu bice by'Amajyaruguru bakoreshejwe n'abazungu ku nyungu zabo.

Ati "Bakoze icengezamatwara mu Bakiga kuko bavugaga ngo ni abantu badafite amaraso y'Abatutsi na make […] batoza bariya ba Bagosora ngo nibo Bahutu batavangiye, ariko si Abahutu, ni Abakiga b'i Kabale na Rutshuru. Babatoje bizeye ko bazabasimbuza ba Kayibanda na Mbonyumutwa ba za Gitarama batakizera, kuko bavanze n'Abatutsi cyane."

Repubulika ya mbere n'iya kabiri zashyize imbere irondamoko, zicengeza mu banyarwanda ko ntacyo bapfana, ko bamwe ari ba kavukire abandi bakaba abanyamahanga, bagamije kubategeka. Nyamara byose bishingiye ku nyigisho zazanywe n'abazungu !

Murashi avuga ko ikimutera kwandika amateka y'u Rwanda ari ukugira ngo baba abazungu bayagoretse n'abanyarwanda bayafashe nk'ukuri, bahinduke.

Ati "Mbyandika no mu Gifaransa kugira ngo abazungu babisome, babimenye ko baduhemukiye, n'abanyarwanda bazabimenye babivemo, tureke gupfa ubusa n'ibinyoma."



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uko-Kayibanda-Mbonyumutwa-na-Habyarimana-babeshywe-ubwoko-bakoreka-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)