Uyu munsi nibwo MINEDUC yatangaje amanota y'abasoje ibizamini bya Leta mu mashuri abanza n'ay'icyiciro rusange.
Bitandukanye n'uburyo bwari busanzwe,ubu uwagize amanota menshi kuri 30 mu mashuri abanza niwe uba watsinze.
Ni impinduka zigengwa n'amabwiriza ya Minisitiri w'Uburezi yo ku wa 26 Nyakanga 2022 agenga imikoreshereze y'ibizamini bya leta mu mashuri bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, icya kabiri cy'ayisumbuye mu nyigisho rusange, amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'ay'imbonezamwuga.
Menya neza uko amanota yabazwe:
Uwakoze ikizamini akagira amanota ari hagati ya 70-100 mu isomo runaka aba ari mu cyiciro cyiswe 'indashyikirwa' kigasanishwa n'inyuguti ya 'A' ifite agaciro ka 6.
Icyiciro gikurikiraho kiri hagati ya 69 na 65 gihwanye n'inyuguti ya 'B' n'agaciro ka 5. Hagati ya 64 na 60 ni 'C', agaciro kakaba '4'. Hagati ya 59 na 50, inyuguti ni 'D' naho agaciro kayo ni '3'.
Ufite hagati ya 40-49, inyuguti ijyana n'icyiciro cye ni 'E' naho agaciro kayo ni '2'. Ufite agaciro k'icyiciro ka 1 ni uwabonye amanota ari hagati ya 20 na 39. Icyiciro cye gisanishwa n'inyuguti ya 'S'. Ni mu gihe uwabonye hagati ya 0 na 19 aba yatsinzwe. Inyuguti ye ni 'F' naho agaciro kakaba '0.'
Impamvu bahera kuri 6 ni uko ibyiciro by'amasomo ari birindwi bijyanye n'imiterere y'uburezi bwo mu Rwanda kandi uwabonye '0' akaba afatwa nk'uba atagejeje ku manota aherwaho mu kabara.
Nko ku barangije amashuri abanza, uwagize amanota menshi azajya aba afite 30 (ikigereranyo) bivuze ko ari ka gaciro ka '6' gukuba umubare w'amasomo atanu yakozwe mu bizamini bya leta niba yose yarabonyemo hagati ya 70-100.
Amanota menshi ku bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange azaba ari 54, ni ukuvuga 6 gukuba na 9 (umubare w'amasomo) yakozwe, ku waje mu cyiciro cy'indashyikirwa muri buri somo.
Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye hazamo itandukaniro bitewe n'uko amasomo bakora ataba afite uburemere bumwe haba mu nyugisho rusange, mu nderabarezi no mu myuga n'ubumenyingiro. Muri iki cyiciro amanota menshi azaba ari 60.
Ku biga muri TVET na TTC bakora ibizamini ngiro, umunyeshuri utatsinze icyo kizamini ntahabwa impamyabushobozi. Bivugwa ko yagitsinzwe iyo atagize nibura 70%.
Abatsinze:
Amakuru abagize Inama z'Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w'Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.
Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.
Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy'ayisumbuye (O' Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy'ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.
Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.
Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
Kureba amanota ukoresheje SMS:Wandika "nimero y'umunyeshuri" yuzuye y'umwana ukohereza kuri 8888.
Kuri Internet ni ::https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul