Umukobwa washakanye n'abasore 2 b'impanga bavukana ntabwo azi uwamuteye inda muri bo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa wo muri Kenya, Emily Nyaruiru, 'washakanye' n'abahungu 2 b'impanga bavukana, Peter Kimathi na Teddy Kimathi yemeje ko bategereje umwana wabo wa mbere.

Emily, ufite imyaka 18, yavuze ko atazi neza se w'uwo mwana uwo ari we kuko 'yashakanye' n'aba bagabo bombi kandi bose bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore utwite wamamaye cyane nyuma yo gutangaza ko ari umugore w'izi mpanga zombi,yavuze ko ibyabaye ari amahitamo yabo kandi bishimye.

Yamaganye abantu babacira urubanza bashingiye ku idini ryabo avuga ko ari abantu gusa kandi ko badakwiye kwibasirwa kubera kwizera kwabo.

Yavuze ko agirana ibihe byiza n'izi mpanga kandi anyurwa igihe cyose.

Emily yatangaje ko nyina yarwanyije umubano wabo hakiri kare.

Ati: "Mama yarwanyije umubano wacu,cyane ko ari impanga. Yansabye guhitamo umwe. Icyakora, nashimangiye ko meze neza ndi kumwe na bombi. Ubu aranshyigikiye cyane".

Aba bavandimwe b'impanga bavuga ko Emily ari umugore wabo kandi ko barara ku buriri bumwe uko ari batatu .

Bati: "Turi umuryango, uyu ni umugore wacu, njye n'umuvandimwe wanjye, turi impanga. Turabana, dusangiye uburiri bumwe".

Aganira n'ikinyamakuru cy'iwabo muri Kenya, Peter yavuze ko akimara guhura na Emily,hari igihe yemerera umuvandimwe we kuganira n'uyu mukobwa kuri telefone mu izina rye.

Muri ibi byose, Emily ntiyari azi ko avugana n'undi muntu kuko atashoboraga gutandukanya amajwi yabo.

Abajijwe uko yiyumvise igihe yamenyaga ko umuvandimwe we nawe atereta umukunzi we, Peter yahise atuza avuga ko ameze neza kuri iki kibazo.

Ati: "Twakuriye hamwe, twakoreye ibintu hamwe, hari ubwo bucuti bwa kivandimwe rero nabonye nta kibazo kirimo."

Emily yishimye cyane,yavuze ko nyuma yo guhura nabo bombi, yahisemo kubakunda bombi kuko bafite imico imwe.

Izi mpanga zimaze umwaka umwe zibana n'uyu mugore umwe,kandi bakomeje kuvuga ko bose bazita ku mwana kandi bakuzuza inshingano zabo.

Peter yagize ati: "Yaraduhamagaye ngo dusohoka,atwereka ibisubizo by'ibizamini byo kwa muganga ko atwite twabanje gutungurwa ariko nyuma turabyemera kuko turi kumwe na we."

Bongeyeho ko bagitangira urukundo rwabo,byari bigoye kwemerwa n'abagize umuryango ndetse n'abaturanyi, nyamara nyuma yigihe,ibintu ngo byaje gutuza kandi abantu bubaha umubano wabo.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-washakanye-n-abasore-2-b-impanga-bavukana-ntabwo-azi-uwamuteye-inda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)