Umukobwa ufana Leicester bitangaje yemeye ko aha abakinnyi b'iyi kipe amafoto n'amashusho ye yambaye ubusa nibashobora gutsinda Tottenham kuri uyu wa gatandatu.
Bonnie Brown ucuruza amafoto ashotorana n'ay'urukozasoni yazanye uburyo budasanzwe bwo gufana ikipe ya Leicester City aho yababwiye ko nibaramuka batsinze Spurs araha buri mukinnyi wese wayo amafoto ashotorana.
Ikipe ya Brendan Rodgers itaratsinda na rimwe yicaye ku mwanya wa nyuma muri Premier League nyuma y'imikino itandatu imaze gukinwa ndetse yatsinzwe 5 inganya umwe.
Ibintu ntabwo byoroshye kuri the Foxes isabwa gutsinda Tottenham itaratsindwa na rimwe mu mukino wo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.
Nubwo ifite abakinnyi beza nka Jamie Vardy na James Maddison - Leicester ifite ibibazo byinshi muri uyu mwaka ndetse irashaka amanota kugira ngo igaruke mu bihe byiza.
Umukobwa witwa Bonnie, ukina filimi z'urukozasoni muri kompanyi yitwa Fanvue, yemereye abakinnyi na Rodgers kuzajya bareba amashusho na videwo se ku buntu igihe batsinda Spurs.
Uyu mukobwa w'imyaka 25 yinjiza buri kwezi ibihumbi 50 by'amapawundi kubera izi videwo ze
Uyu yanze gutangaza niba hari abakinnyi b'ikipe ya Leicester bamaze kwiyandikisha ku rubuga rwe ariko yizera ko impano yabahaye ishobora kubatera imbaraga bagatsinda Spurs.
'Ntabwo bakubwira abakinnyi' bamaze kunkurikira, ariko ndizera ko kubaha uburenganzira bwo kureba amashusho yanjye ubuzima bwabo bwose ku buntu nibatsinda Spurs muri wikendi birabatera imbaraga.
Kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino bitwaye nabi munsi ya Brendan, ku buryo mbona ko impano yanjye ishobora kubafasha kugaruka."