Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntwari Manzi Albert, wigaga mu ishuri ryitwa Academie De La Salle mu Karere ka Gicumbi niwe wahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa Isezerano Forever Hycente wigaga mu ishuri ribanza rya St André mu Karere ka Muhanga.

Image

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.

Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286, bangana na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

Abarangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Uwagize amanota  ya mbere mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza ni ufite ikigereranyo cya 30. Uwatsinze ni uwagize nibura ikigereranyo cy'amanota 5, ni ukuvuga ko muri buri somo muri atanu akorwa mu kizamini cya leta aba yabonye 1.

Imyanya mu bigo bibacumbikira mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ni 26.922 mu gihe abazajya biga bataha ari 179.364

Ku bagiye mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye hazacumbikirwa abanyeshuri 35.381 naho abaziga bataha ni 15.737 ku biga mu bumenyi rusange naho ku bo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ahazacumbikirwa 44.836 abasigaye bangana na 5251 bazajya biga bataha. Mu nderabarezi uko ari 3099 bose baziga bacumbikiwe hamwe n'abafasha b'abaforomo 210 ndetse n'abiga mu ishami ry'Ibaruramari 4452.

Abana batsinze neza bakaba bahawe ibihembo na Minisiteri y'uburezi.

[email protected]

 

The post Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/27/umwana-wo-mu-karere-ka-gicumbi-yahize-abandi-mu-cyiciro-rusange-cyamashuri-yisumbuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)