Umwuzukuru wa Perezida Kagame mu batangiye mu irerero ryatangijwe muri Village Urugwiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Biro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda (Urugwiro Village) hatangijwe ku mugaragaro irerero ry'abana bato ryiswe 'EZA-Urugwiro ECD centre'.

Umwuzukuru wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba imfura y'umukobwa we Ange Kagame,ari mu bana bari bitabiriye ifungurwa ry'iri rerero rishya mu muhango wayobowe na Nyirakuru,Madamu Jeannette Kagame

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022, aho uyu muhango wo gutangiza iri rerero ry'abana bato 'EZA-Urugwiro ECD centre', wanitabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye.

Iri rerero ryatangijwe muri 2021 ku bufatanye bw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

Imbuto Foundation itangaza ko iri rerero ryatangiye riha serivisi ku bakozi b'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, kuri uyu wa Kane hakaba habaye igikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere kigizwe n'abana 17 bagiye gutangira amashuri y'incuke muri uyu mwaka w'amashuri.

Iri rero ritanga seriviri ku bana bafite kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu mu rwego rwo gufasha ababyeyi byumwihariko abamama gushobora konsa abana babo no mu gihe bari mu kiruhuko cyo kwibaruka.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iryo rerero rigezweho rifasha abana b'abakozi ba Perezidansi gukura mu mpagarike no mu bwenge.

Eza-Urugwiro ECD Centre' yatangijwe n'Ibiro bya Perezida ku bufatanye n'Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club.

Abana bakirwa ni abari hagati y'amezi atatu n'imyaka itatu, mu rwego rwo gufasha ababyeyi by'umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa neza abana babo no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.

Nadine Umutoni uyobora NCDA, yavuze ko iryo rerero ari urugero rw'iza rw'ibikenewe gukorwa mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n'iby'abikorera.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/umwuzukuru-wa-perezida-kagame-mu-batangiye-mu-irerero-ryo-muri-urugwiro-village

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)