Ni gahunda yatangijwe mu mpera za 2021 bivuye ku gitekerezo cya Maïté Relecom, usanzwe ari nyiri ikigo cya Unibra Group ari nabo bafite uruganda rwa SKOL Brewery.
Uru ruganda rwatangaje ko buri mwaka hazajya hatangwa buruse ku bana b'abakozi bakora muri uru ruganda bagafashwa kwiga neza no kubona ibikoresho by'ibanze kugira ngo ababyeyi babo bakomeze gushyira umutima ku kazi.
Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bitegura gutangira umwaka w'amashuri wa 2022-2023, SKOL Brewery yatangije icyiciro cya kabiri cyo gutanga iyi buruse kugira ngo abandi banyeshuri batangire gufashwa binyuze muri iyi gahunda.
Ku ikubitiro buruse ya SKOL yari yatanzwe ku banyeshuri 59 biga mu yisumbuye n'abandi batandatu biga muri Kaminuza.
Umwe mu bakozi bungukiye muri iyi gahunda yo kwishyurira abana be batatu amashuri agaragaza ko byamukuyeho umutwaro bituma abasha no kwizigamira.
Ati 'Iyi gahunda ya buruse itangwa na SKOL inyishyurira amafaranga y'ishuri nagombaga kwishyura ku bana batutu.Â
Ibi byamfashashije kwizigamira amafaranga no gushora mu iterambere ry'umuryango. Ndashimira cyane umukoresha wanjye kuba yaratekereje iki gikorwa cy'indashyikirwa.'
Imwe mu ntego za SKOL Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y'abakozi bayo n'imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
Ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd, bugaragaza ko itangizwa rya gahunda ya buruse igamije kubaka ubushobozi ku rubyiruko rw'u Rwanda, binyuze mu gufasha abana b'abakozi b'uruganda no kugira uruhare mu burezi bwabo kandi bwishimiye umusaruro uri kuvamo nyuma y'umwaka umwe gusa iyi gahunda itangijwe.