VIDEO : Mu mvugo ikakaye Abaturage ba Bannyahe barashinja ubuyobozi kubeshyera Perezida Kagame no kubagumura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu biganiro byabaye kuri uyu Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n'imbaga y'abatuye muri Kangondo na Kibiraro.

Ni ikibazo kimaze igihe kuko mu 2017 ari bwo Umujyi wa Kigali watangiye kubarira abari batuye muri utwo duce ingano y'umutungo wabo kugira ngo bazimurwe.

Mu 2018 bakorewe igenagaciro nubwo bamwe bagiye barihakana abandi bakaryemera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

Ati 'Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw'amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.'

Yakomeje agira ati 'Mu ijambo rimwe tuje kongera kubibutsa ko igihe cyo kwimuka cyageze kandi inzu zaruzuye. Zitaruzura cyari ikibazo ariko ubu zirahari.'

Ku rundi ruhande ariko abaturage batari bimuka bagaragaje imbogamizi zo kuba badahabwa ingurane ku nzu cyangwa ubutaka bwabo bafite muri aka gace ka Kangondo kugira ngo babashe kujya kugura ahandi cyangwa kwiyubakira ahandi.

Umwe muri aba baturage witwa Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n'ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y'inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y'Akarere ka Gasabo wemeza ko n'ukeneye ingurane y'amafaranga agomba kuyahabwa , ati'' Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho''

Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y'inzu akayihabwa ndetse n'ushaka iy'amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati'' Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n'ubuyobozi , ntabwo aribyo ''

Undi witwa Shikama avuga ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y'inzu bazahabwa indishyi ikwiye y'amafaranga.

Ati'' Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo''

Undi muturage avuga ko ubuyobozi bushaka kubateranya na Leta kuko niba bavuga ko umuturage uzanga kwimuka azaba yigometse kuri Leta ndetse ko azakuriranwa n'Itegeko , ati'' Ese Umuyobozi we wimuye umuturage ku ngufu atamuhaye ingurane ikwiye , Itegeko rizamukurikirana ni irihe ? ''

Karegeya nawe utuye muri Kangondo ya Kabiri avuga ko hari n'abantu bimuwe bivugwa ko ari amanegeka kandi mu byukuri ari ahantu hazakoreshwa n'umushoramari bityo ko ari abantu bazanya akaboko karekare mu mitungo abaturage baruhiye.

KANGONDO : Tuzatera akabariro gute turyamanye n'abana ? Mwibeshyera Perezida Kagame si we uturenganya



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/VIDEO-Mu-mvugo-ikakaye-Abaturage-ba-Bannyahe-barashinja-ubuyobozi-kubeshyera-Perezida-Kagame-no-kubagumura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)