Iyo mishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa binyuze mu mushinga mugari wiswe 'WASAC Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP)' watangiye mu 2017 ugamije gushyiraho ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura.
Ni inguzanyo igihugu cyafashe. Umushinga wagombaga kumara imyaka ine.Ubwo wakorerwaga igenzura mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021 hari hamaze gukoreshwa 19% byayo nk'uko Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yabivuze.
Miliyoni 360 z'amadolari ntabwo zari zatangwa ndetse nta n'imishinga yayo yari yategurwa ku buryo icyizere cy'uko azakoreshwa yose kirimo kiragabanuka.
Ati 'Ni umushinga wagombye kudukemurira ibibazo by'amazi ariko uyu munsi turacyafite ibibazo by'amazi ndetse haracyari Abanyarwanda bakinywa amazi ya Nyabarongo, amazi atemba bakayanywa uko ameze. Ni ikibazo gikomeye.'
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yavuze ko amafaranga ashobora gusubirayo adakoreshejwe kandi ko 'ryaba ari ishyano kubera ko ari inguzanyo igihugu kiba cyafashe agomba gukoreshwa ariko haniyongeraho n'ibihano bingana n'ibihumbi 856 by'amadolari.'
Umuyobozi wagateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisele, yavuze ko muri uyu mushinga mugari harimo imishinga y'ubwoko yo kubaka inganda z'amazi no kuyakwirakwiza n'iy'isuku n'isukura.Yose hamwe ni 20 hakaba harimo 16 y'amazi n'ine y'isuku n'isukura.
Ku mishinga y'amazi Umuhumuza yavuze ko bagombaga gushaka rwiyemezamirimo ukora ibishushanyo no kubaka. Icyo cyiciro cyarihuse ndetse kirimo ibikorwa birindwi byarangiye mu Mijyi yunganira Kigali.
Yakomeje agira ati 'Dufite ikindi cyiciro cy'imishinga umunani cyasabaga kubaka inganda, kuri cyo tubona amafaranga ntabwo twari dufite inyigo zimbitse, byasabaga ko tubanza gukora inyigo tugashaka rwiyemezamirimo wubaka nyuma.'
Depite Uwineza Beline ati 'Twabonye inguzanyo tutiteguye ?'
Umuhumuza ati 'Dusaba umushinga twari dufite imishinga dufitiye inyigo zimbitse, turi bushake rwiyemezamirimo uhita yubaka ariko twari dufite n'ikindi gice kidafite inyigo twemeranywa n'umuterankunga ko tuzabanza tugakora inyigo. Ikibazo aho cyavuye ni ubukererwe bwo gukora izo nyigo.'
Depite Uwineza ati 'Ubukererwe ni bande babugize ? Uko ubivuga wagira ngo ni abantu bari hanze ya WASAC. Bisobanuye ko ubukererwe bw'abayobozi ba WASAC ari bwo buduteza gucibwa ariya mafaranga ?'
Umuhumuza ati 'Ni twebwe, ahenshi twabanje gutinda mu byo gutanga amasoko n'igihe cyo gushyira mu bikorwa. Twagize imbogamizi z'uko amasezerano menshi twayasinye mu 2019/2020.'
Umuhuzabikorwa w'imishinga muri WASAC, Rwibasira Xavier na we yemeye ko habayeho ubukererwe ariko ko nyuma yo gusurwa hari intambwe bateye.
Ati 'Mu by'ukuri twarakereye mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, nyuma y'uko Umugenzuzi w'Imari adusuye, uyu munsi turi kuri 35,5% ndetse turi kuri 48% muri Mutarama umwaka utaha.'
'Imishinga y'amazi basanze yarakererewe ubu yose yararangiye, ubu irakora neza, mu mishinga umunani yari yarakerewe, ubu itandatu muri yo iri ku rwego rwo gutangirwa amasoko. Mu 2024 iyi mishinga yose izaba yararangiye kandi itanga amazi.'
Depite Mukabalisa Germaine, yavuze ko ibyo uyu muyobozi yavuze bitamunyuze ashingiye ku gihe umushinga umaze ibikorwa byawo bitava aho biri ndetse igihugu kimaze gucibwa ubukererwe buremereye.
Ati'Kutubwira ko bakosoye ubu bakaba bageze kuri 35% ntibikuyeho ko umugenzuzi w'imari yasanze bari kuri 19% kandi twaratangiye kwishyura amafaranga y'ubukererwe. Nagira ngo nkugaragarize ko nta cyatunyura kirimo.'
WASAC yavuze ko yemerwe imyaka ibiri y'inyongera ku buryo ibikorwa by'iyi mishinga byose bizarangira.
- Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle,imbere ya Komisiyo ya PAC ku makosa y'imicungire y'imari n'umutungo bya Leta arimo ibibazo bimaze igihe kinini