Yahisemo gukomeza ubukwe wenyine nyuma yo kubura umugabo bagombaga gushyingiranwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugeni yari arangije gutunganyirizwa umusatsi no kwisiga ibirungo ubwo yamenyaga ko uwari ugiye kuba umugabo we ataritabira ubukwe.

Nubwo byamubabaje umutima, Kayley w'imyaka 27, wari wakoresheje ibihumbi 12 by'ama pound mu myiteguro y'ubukwe, yahisemo gukomeza ibirori wenyine.

Ubukwe bwa Keyley bwagombaga kuba kuwa 15 Nzeri kuri Oxwich Bay Hotel mu mujyi wa Swansea, ari hamwe n'abakunzi be bamukikije.

Abifashijwemo n'umuryango we n'inshuti, Kayley yakomeje ubukwe bwe,abatumirwa bafata ifunguro,baraganira,barabyina ndetse yifotoza yambaye imyenda y'ubukwe wenyine.

Yinjiye mu kirori aririmba indirimbo ya Lizzo yitwa Good As Hell ari kumwe n'abamwambariye ndetse abyinana na basaza na se umubyara.

Ubu uyu mugore aba wenyine ndetse nta busobanuro bwatanzwe k'uwahoze ari umukunzi we no guhagarika ukwezi kwe kwa buki.

Kayley ukora akazi ko gutanga ubwishingizi,atuye ahitwa Portmead, muri Swansea, yavuze ko yabonye uyu mugabo bari bagiye kurushinga saa kumi z'ijoro,habura umunsi umwe ngo ubukwe bwabo bube ndetse ngo ntarongera kumwumva.

Yagize ati: 'Twagerageje kumuvugisha, ariko nta gisubizo kimuturutseho twabonye, ntabwo tuzi impamvu yabimuteye.

Nta bisobanuro nabonye - nta nibyo nshaka ubu, kuko biri kure cyane y'umurongo.

Byarantunguye rwose, sinigeze mbona ko arabikora ariko kubona abakobwa banjye bababaye cyane byatumye nshaka guhindura umunsi.

Sinifuzaga kwibuka uwo munsi nk'uw'umubabaro wuzuye.

Umunsi wose, twavugaga ko twumvaga ari nk'agace ka Hollyoaks cyangwa EastEnders. Ntabwo numvaga ko ari ibintu bisanzwe biri kubaho."



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/yahisemo-gukomeza-ubukwe-wenyine-nyuma-yo-kubura-umugabo-bagombaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)