Bamwe mubaba mu bushabitsi bwo gucuruza amadarubindi y'amaso mu mujyiwa Kigali, baravuga ko hari abari muri aka kazi batagira ibyangombwa, bitangwa n'ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA.
Aba bacuruzi bavuga ko aho bakorera bagenzurwa n'iki kigo, ariko kuba aba bagenzi babo batagira amategeko bakurikiza byangiza aka kazi, kuko umurwayi wandikiwe amadarubindi na muganga, hari ubwo ahura n'aba bakamuha atujuje ubuziranenge, bigasiga isura mbi abasanzwe muri uyu mwuga.
Ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA, cyabwiye Radio Flash na TV, ko ari ubwa mbere bakiriye ikibazo nk'iki, ariko bagiye kugikurikirana aka kajagari kakavamo
Twavuganye na Lazare Ntirenganya ushinzwe ubuziranenge bw'ibyageze ku isoko muri iki kigo.
Ati 'Icyo kibazo ni ubwa mbere tucyakiriye ariko nka FDA nk'ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n'ubuziranenge, icya mbere habaho inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu abone icyangombwa cyo gukora ibijyanye n'iyo mirimo yo gutanga amadarubindi, n'iyo byinjira mu gihugu nabwo aba agomba kubona icyangombwa.'
Yakomeje agira ati 'Ubwo rero niba hari abantu babikora icya mbere batabifitiye icyangombwa, icya kabiri bakaba batanga ibintu bitujuje ubuziranenge Rwanda FDA niyo mpamvu ihari, turabikurikirana kugira ngo abo bantu be gukomeza gutanga amadarubindi atujuje ubuziranenge.'
The post Abacuruza amadarubindi babangamiwe n'abandi babikora batabifitiye uburenganzira appeared first on FLASH RADIO&TV.