Abagabo gusa: Umugore wawe natwita uzirinde i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wawe natwita uzirinde ibi bintu bikurikira mu rwego rwo kwirinda kumwangiza:

1.      Ujye wirinda kumuhutaza murebana

Mu gihe umugore wawe yiteguye kubona umwana, ntabwo uba wemerewe kumukubita cyangwa kumuhutaza akureba. Ntuzigere umukoraho uko byaba bimeze kose, ntukamuhutaze. Nuramuka ubikoze, ubuzima bwe buzaba buri mukaga.

2.      Ntugatume arara yicaye

Mu by'ukuri buri mugore aba akeneye kuruhuka bihagije cyane. Ntuzigere utuma arara ijoro ryose yicaye rero. Ujye wibutsa umugore wawe utwite kubyuka kare, ndetse no kuryama kare. Byibura ajye ajya kuryama saa 8:30' pm zuzuye kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka.

3.      Ujye wirinda kumutuka cyangwa kumukankamira

Irinde gukankamira umugore wawe, by'umwihariko niba atwite. Niba umugore wawe atwite ntuzamuzamureho ijwi cyane. Niba yanakoze amakosa ntuzigere umuzamuraho ijwi.

4.      Uzajye umuha amahirwe yo kwisanzura, no gukora buri kimwe yifuza n'igihe abyifuriza.

Imirimo yo murugo yose n'iye, ujye umuha amahirwe n'umwanya wo kubikora neza yitonze.

5.      Ntugatume ajya mu buriri ashonje.

Kuko umwana aba akeneye kurya, niyo mpamvu umubyeyi atwarira kurya kandi icyo akeneye cyose uba ugomba kukimuha.

Mu rwego rwo kugira ngo umwana wawe agire ubuzima bwiza, ugomba kwita kuri mama we.

Opera news



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121531/abagabo-gusa-umugore-wawe-natwita-uzirinde-ibi-bintu-121531.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)