Kuwa Gatanu, tariki 7 Ukwakira APR FC yatsinzwe umukino w'ikirarane wayihuje na Bugesera FC, benshi mu bafana bayo bababazwa no kubura amanota mu gihe mukeba Rayon Sports we ameze neza.
Gutsindwa na Bugesera FC, byaje bikurikiye undi mukino wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Rwamagana FC bigoranye mu mpera z'icyumweru gishize, bikomeza gushyira akabazo ku musaruro wayo w'ahazaza.
Iyi mikino yombi kandi yabaye nyuma y'uko ikipe y'ingabo z' u Rwanda iherutse gusezererwa mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League, aho yakuwemo na US Monastir yo muri Tunisia bahuriye mu ijonjora rya mbere.
Umusaruro utanejeje umaze iminsi muri APR FC niwo Lt Gen Mubarakh yavuzeho, asaba imbabazi abafana mu gihe ikipe igishaka umuti urambye uzazana umusaruro mwiza.
Mu butumwa yohereje kuri Radio Rwanda, yagize ati "Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi gushaka igisubizo cyabo kirambye."
APR FC ntabwo yorohewe
Nubwo APR FC imaze imyaka itatu yikurikuranya ku gutwara igikombe cya Shampiyona, abafana bayo bagumya kugaragaza ko umusaruro bakeneye urenze uwo babona kuko badasiba kwerekana ko bakeneye kugera mu matsinda y'imikino Nyafurika.
Uretse ibyo kandi, benshi mu bafana bagaragaza ko ubusatirizi bwa APR FC bukeneye kongerwamo abakinnyi b'abanyamahanga mu rwego rwo kubona ibitego byinshi, nubwo ubuyobozi bukomeza gushimangira ko gahunda ari ugukoresha abakinnyi b'abanyarwanda.
APR FC izagaruka mu kibuga kuwa 12 Ukwakira 2022, aho izakirira Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino uzatangira i Saa Cyenda z'amanywa (15:00).