Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki kitabirwa n'ibyamamare(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyaraye kibaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 muri Kigali Serena Hotel aho kitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.

Iki gitaramo yahaye izina rya 'Glory Thanksgiving Gala Night' mu rwego rwo kwishimira ibyiza yagezeho mu myaka 22 amaze mu muziki, yafashijwe n'umuhanzi Niyo Bosco ndetse na Nel Ngabo.

Nyuma y'uko itsinda ry'abaririmbyi ryashyuhije abantu bari bitabiriye iki gitaramo ryari risoje, Aline Gahongayire yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo 'Ndanyuzwe', 'Nta banga', 'Iyabivuze', 'Warampishe', 'Hari impamvu' n'izindi aho yahise aha umwanya Serge Rugamba ngo na we yerekane impano ye.

Hahise hakurikiraho Niyo Bosco maze ahera ku ndirimbo ye itarajya hanze y'icyongereza maze ahita ahamagara Aline Gahongayire ngo baririmbane indirimbo bakoranye yitwa "Izindi Mbaraga".

Gahongayire yahise yanzika n'indirimbo ye yise 'Ndanyuzwe'. Yavuze ko iyi ndirimbo yayikorewe na Ishimwe Clement akunze kwita Bishop we. Ati 'Iyi ndirimbo iri kuri album yanjye ya karindwi yakozwe na Bishop Clement. Clement arahari? Uriya niwe producer wanjye!'

Muri iki gitaramo Aline Gahongayire yafashe umwanya azirikana Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, anatanga igihembo cy'ishimwe yamugeneye cyashyikirijwe mushiki we.

Gahongyire yavuze ko Buravan yishyuriye amafaranga y'ishuri umwana umwe mubo arera ndetse akaba yaritabye Imana nta mwenda asigayemo mu gihe umwana we agikomeje amasomo.

Ashimangira ko nubwo yitabye Imana nta mwana afite mu maraso ariko hari uwo yasize kandi uyu munsi akaba abayeho mu buzima bwiza abikesha Yvan Buravan.

Ni igitaramo cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byiganjemo abo mu myidagaduro.

Amwe mu mazina azwi yitabiriye iki gitaramo harimo Rev. Dr Antoine Rutayisire, Ntarindwa Diogène [Atome], Massamba Intore, Ruti Joel, Boubou, Jules Sentore, umuramyi Simon Kabera, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Bishop Dr Fidele Masengo, Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music, Igor Mabano, Pastor Barbara Umuhoza, Mike Karangwa, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, YAGO, Fatakumavuta, Chita Magic, Dj Brianne, n'abandi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aline-gahongayire-yakoze-igitaramo-cyo-kwizihiza-imyaka-22-amaze-mu-muziki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)