Umukino w'ikirarane waraye uhuje APR FC na Bugesera FC, wasize amateka mashya nyuma yaho wabaye umukino wa mbere Bugesera FC itsinze APR FC yayakiriye.
Ibitego 2 bya Vincent Adams na Ruhinda Faruku, kuri kimwe cya Nshuti Innocent nibyo byatandukanyije aya makipe ndetse ahita anganya amanota 6 ariko Bugesera FC ikaba imaze gukina imikino myinshi kurusha APR FC.
InyaRwanda imaze gukora ubusesenguzi bw'uyu mukino, yatanze amanota ku bakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi.
Duhereye ku bakinnyi ba Bugesera FC, umukinnyi twavuga ko yitwaye neza, ni Vincent Adams:Â
Uyu musore waje avuye muri Mukura, yaranzwe no gutera imipira y'imiterekano, ndetse agashaka uburyo abakinnyi ba APR FC bamukoreraho ikosa. Usibye no gutsinda igitego, Adams yari yahereye kare agerageza izamu rya Ishimwe Pierre. Si ibyo gusa kuko yari yagoye abakinnyi bo mu kibuga hagati ba APR FC.
Vincent Adams yagoye APR FC cyane
Chukuma Odili na Ruhinda Faruku bafite amanota 8:Â
Aba bakinnyi bagaragaje gukorana cyane bya hafi ndetse byatumye ba myugariro ba APR FC bagorwa no kubafata. Odili wanyuraga mu mpande umupira yafata yarwanaga no kuwugeza kuri Faruku wari wagoye Niyigena Clement cyane.
Kevin Rugwiro: Kevin yari kumwe na Kato Samuel mu mutima w'ubwugarizi, akaba ari umwe mu bakinnyi bakoze akazi gakomeye cyane abuza Nshuti Innocent gukina ndetse na Mugunga Yves aje mu kibuga akomerezaho. Uyu musore kandi yarnzwe no gukuraho imipira miremire yari igoye APR FC yoherezaga.
Niyomukiza Faustin, Kagaba Obed, Kato Samuel na Nkurunziza Seth bafite amanota (7):Â
Aba bakinnyi bose bari bagize igice cy'ubwugarizi bwa Bugesera FC aho nka Kagaba Obed yabitse Niyibizi Ramadhan kugera asimbuwe hazamo Byiringiro Lague nawe aramufata karahava.
Niyomukiza Faustin wakinaga nka nimero 2, yari ku ruhande rwariho abakinnyi ba APR FC Niyomugabo Claude na Ishimwe Christian ariko bose umukinnyi wazaga uyu musore yageragezaga kumubuza gukina.
Niyomukiza Faustin usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi U23 yafashe Ishimwe na Niyomugabo arababika
Nsabimana Jean, Mustapha Nsengiyumva na Mugisha Didier bafite amanota (6.5):Â
Nsengiyumva Mustapha wacaga ku ruhande rw'iburyo, n'umwe mu bakinnyi batumaga abakinnyi ba APR FC bakina ibumoso batisanzura cyane ariko nta buryo bukomeye yatanze imbere y'izamu. Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Bugesera FC yatangiye ahagaze neza ariko imvura itangiye kugwa imigendere yo mu izamu yatangiye gutera impungenge abafana b'iyi kipe.
Hari n'aho yarwanaga n'ubunyerere umupira akawukuramo ugana mu bakinnyi ba APR FC. Mugisha Didier nawe kwinjira mu mukino byamugoye ndetse imipira igana mu izamu yatanze yari micye.
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibugaÂ
Ku ruhande rwa APR FC, Ishimwe Pierre afite amanota (4):Â
Uyu munyezamu yagize uruhare rw'ibitego 2 aho igitego cya mbere umupira wamucitse awureba ndetse igitego cya kabiri asohoka nabi atapimye umupira igihe uribugerere ku mutwe wa Ruhinda ndetse ava mu izamu ahura n'umupira ujyayo.
Buregeya Prince na Niyigena Clement bafite amanota (6.5):Â
Aba bakinnyi bananiwe kumvikana ku mukinnyi uri bufate Ruhinda Faruku ndetse wasangaga afata umupira ari mu mwanya umwemerera kugira amahitamo kugera naho yabatsinze igitego cya 2.
Byiringiro Gilbert na Niyomugabo Claude bafite amanota (6):Â
Aba bakinnyi bose bakinaga inyuma baciye mu mpande bagaragaje ubunebwe mu gihe ikipe yakinaga isatira izamu, ndetse bakaba no mu kugarira batarengeraga ikipe.
Mugisha Bonheur afite Amanota (5.5):
Uyu musore wagowe cyane n'abakinnyi ba Bugesera FC ndetse n'uruhare yari asanzwe agira rwo kwica umukino w'indi kipe, byari byamunaniye ndetse imikoranire ye na ba myugariro yari iri hasi.
Igitego Nshuti Innocent yatsinze cyaciye urushundura
Ruboneka Bosco afite amanota (5): Uyu musore yagowe cyane no kubona urubuga rwo gukiniramo ndetse n'amashoti ye maremare yari asanzwe atera yari yanze kugera aho asimburwa.Â
Manishimwe Djabel afite amanota (6.5): Umupira ugitangira uyu mukinnyi yagerageje kuyobora umukino no guhuza abakinnyi b'inyuma n'imbere ariko uko iminota yagendaga niko ubu bushobozi yabutakazaga.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibugaÂ
Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bafite amanota (5):Â
Aba bakinnyi bose banyiraya mu mpande, bari bishe umupira APR FC isanzwe ikorera aho igera imbere y'izamu ikoresheje imipira yo mu mpande ariko kuri iyi nshuro byari byanze aho ba myugariro ba Bugesera FC bari babafashe nta nugunda.
Nshuti Innocent afite amanota (7.5):
Uyu musore nibura wabonaga ko ari we mukinnyi uri hejuru mu bakinnyi ba APR FC ndetse igitego yatsinze cyarimo ibimenyetso byo kwirwariza. Ntabwo ari icyo gitego gusa kuko na nyuma yaho yakomeje kugora ba myugariro ba Bugesera FC.Â
Nshuti Innocent umukinnyi wagaragaje umuhate mu ikipe ya APR FCÂ