Amvubi U23 yananiwe kwibikira impamba imbere ya Mali U23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino ubanza mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 warangiye Amavubi U23 anganyije igitego 1-1 na Mali.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye warangiye Amavubi atabashije kwibikira impamba yazayarokora mu mukino wo kwishyura.

Ikipe ya Mali niyo yabanje gutsinda igitego ku munota wa 40 ku ishoti ryatewe na Ahmed Diomande wari inyuma y'urubuga rw'amahina.

Iki gitego kikimara kwinjira,Amavubi yahise azamukana umupira ariko awamburwa n'abakinnyi b'inyuma ba Mali,hanyuma myugariro Ibrahim Camara ahereza umupira umunyezamu we Lassine Diarra ananirwa kuwufunga wigira mu izamu.

Amavubi yishyuye ku munota wa 41 kuri iyi mpano yiherewe na Lassine Diarra.Igice cya mbere niko cyarangiye.

Nta byinshi byabaye mu gice cya kabiri uretse ko umukino uri kugana ku musozo, Amavubi U-23 yagerageje gusatirana ashaka igitego cy'intsinzi ariko ntibyayakundira.

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye ari igitego 1-1 ndetse biteganyijwe ko uwo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.

Amavubi U-23 asabwa kubona intsinzi yose cyangwa akanganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo akomeze mu ijonjora rya gatatu ari naryo rizatanga igihugu kizakatisha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc 2023.

CAN U-23 yitabirwa n'ibihugu umunani, ni irushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya kane.

Ni ku nshuro ya kabiri, Amavubi U-23 yakiniye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Umukino wa mbere ni uwo yatsinzemo Libya ibitego 3-0 mu gihe uwa kabiri yawunganyije na Mali.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amvubi-u23-yananiwe-kwibikira-impamba-imbere-ya-mali-u23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)