APR FC yavuze ku byo kuba yamaze kwirukana Adil Erradi Mohammed #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yahakanye amakuru yo kuba yamaze gutandukana n'umutoza mukuru wa yo, Adil Erradi Mohammed uri mu bihano.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru w'iyi kipe, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed kubera imyitwarire itarishimiwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haje inkuru y'uko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro wo kumwirukana mu gihe agifite amasezerano y'umwaka urenga.

Ubuyobozi bw'iyi kipe bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwahakanye aya makuru aho bwavuze ko ari ibihuha uyu mugabo akiri umutoza wa APR FC uri mu bihano.

Bati "Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR FC kudaha agaciro amakuru avuga ko umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR FC, aya makuru ni igihuha kuko umutoza Adil aracyari umutoza wa APR FC."

Gusa ariko na none amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mutoza yamaze gusubira iwabo muri Maroc ariko agenda afite gahunda yo kurega APR FC muri FIFA.

Uyu mugabo ufite n'ubwenegihugu bw'Ububiligi, nyuma yo gusesengura ibihano APR FC yamufatiye ndetse n'ibikubiye mu masezerano ye, ngo yasanze yarahanwe mu buryo budakurikije amategeko bityo ko bagomba kuzakiranurwa n'inzego zibifitiye ubushobozi.

Bivugwa ko uyu mugabo abanyamategeko be bamaze kwandikira APR FC bayisaba guhagarika amasezerano kubera ko yahagaritswe mu buryo bunyuranyije n'amategeko ibindi bikazakemurwa na FIFA.

Mwiriwe neza turasaba abakunzi ba APR F.C kudaha agaciro amakuru avuga ko Umutoza Adil Erradi yaba yamaze gutandukana na APR F.C, aya makuru ni igihuha kuko Umutoza Adil aracyari Umutoza wa APR F.C. murakoze mugire umunsi mwiza pic.twitter.com/Y7wVJo9CWw

â€" APR F.C OFFICIAL ACCOUNT (@aprfcofficial) October 22, 2022

Adil yiteguye kurega APR FC muri FIFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-ku-byo-kuba-yamaze-kwirukana-adil-erradi-mohammed

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)