APR yikojeje muri REG na Patriots ikuramo inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko ikipe ya APR BBC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga REG BBC ndetse n'umwe wa Patriots BBC, aba bakaba biyongera kuri Kaje Elie wahoze ari kapiteni wa REG BBC.

Mu minsi ishize nibwo APR BBC yaviriyemo 1/2 itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, yasinyishije Kaje Elie wari kapiteni wa REG BBC.

Iyi kipe y'ingabo z'igihugu ntabwo yagarukiye aho gusa kuko yakomeje gushaka uburyo yiyubakamo kugira ngo umwaka w'imikino utaha izagere ku mukino wa nyuma wa kamarampaka.

Amakuru avuga ko yasubiye muri REG BBC ikuramo abandi bakinnyi babiri bafashije iyi kipe ari bo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ndetse na Axel Mpoyo.

Ntabwo byari bihagije kuko bivugwa ko APR BBC yamaze kurangizanya na Ntore Habimana umwe mu bakinnyi ba Patriots BBC bitwaye neza muri shampiyona iheruka.

APR BBC irimo kwiyubaka mu gihe imaze imyaka 2 yikurikiranya itabasha kugera ku mukino wa nyuma wa kamarampaka isezererwa itarenze 1/2.

Axel Mpoyo bivugwa ko yamaze kwerekeza muri APR BBC
Nshobozwabyosenumukiza na we ari mu bakinnyi bivugwa ko barangizanyije na APR BBC
Kaje Elie ni we wabimburiye abandi kwerekeza muri APR BBC
Ntore Habimana wakiniraga Patriots BBC yerekeje mu ikipe y'ingabo z'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yikojeje-muri-reg-na-patriots-ikuramo-inkingi-za-mwamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)