Babo yakoze impanuka Imana ikinga akaboko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro umwe mu bantu ba hafi b'uyu muhanzikazi yagiranye n'inyaRwanda.com, yasobanuye iby'iyi mpanuka.

Ati: 'Yari wenyine avuye kudepoza inshuti ze, ni hariya ku muhanda ugana Bralirwa.'


Akomeza avuga ko ntacyo yabaye mu bigaragara, ati:'Nta kintu yangiritseho, nta n'umuntu yagonze  imodoka niyo yangiritse.'

Yongeraho ko basabwe ko yajya kuryama nyuma akaba aribwo bazamujyana kwa muganga kureba niba nta kindi kibazo yaba yagize.

Iyi mpanuka ikaba yabaye mu ma saa moya z'igitondo cy'uyu munsi tariki 09 Ukwakira 2022.

Mu busanzwe Babo ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagezweho wagiye akora n'abahanzi bakomeye, barimo The Ben na Ariel Wayz.

Uretse kuba kandi akora umuziki, afite n'inzu y'imideli, bimugira umwe mu bashabitsi.

Babo yakoze impanuka 

Imodoka niyo yangiritse we nta kibazo yagize



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121707/babo-yakoze-impanuka-imana-ikinga-akaboko-121707.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)