Bataramanye bisanzuye na Perezida Kagame: Yam... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Jeannette Kagame yabimburiye abandi kwifuriza isabukuru nziza Perezida Paul Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku Cyumweru. Yavuze ko buri gihe bimubera umugisha kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame. 

Ati "Isabukuru Muyobozi mwiza, Umubyeyi, Sekuru w'abuzukuru bacu, ukaba n'umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho (milestone). Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!'.

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere abanyarwanda bataramanye na Perezida Kagame!

Ntabwo ari igitaramo cy'indirimbo, ahubwo ni icyo kuvuga ibigwi Perezida Kagame mu kwifatanya nawe ku munsi we mukuru ukomeye yizihijeho isabukuru y'imyaka 65. Iki gitaramo cy'ibyishimo bisendereye cyabereye kuri Twitter ku mugoroba w'uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022.

Cyatangiye ubwo Perezida Kagame yashimiraga abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y'amavuko. Amagambo yakoresheje mu kubashimira, yakoze ku mitima ya benshi bitewe n'ukuntu yuje urukundo rwinshi, guca bugufi n'ishimwe rivuye rye rivuye ku ndiba y'umutima.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko agiye gufata akanya gato ko kuvuga 'Murakoze cyane' ku bantu bose bamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Yabamenyesheje ko kugeza ubu ubuzima bwe bwuzuye kubera urukundo bamugaragarije.

Yavuze ko intsinzi yose yagize yagizwemo uruhare n'abanyarwanda. Yunzemo ati 'Aho natsinzwe, byabaye kubera njye gusa'. Yabifurije umugisha, ati 'Imigisha myinshi kuri mwese'.


Madamu Jeannette Kagame yafashije Perezida Kagame kwizihiza isabukuru y'imyaka 65

Nyuma yo kuvuga aya magambo yari amuri ku mutima, yeretswe urukundo rwinshi. Nkundimana uzwi cyane nka Nkunda-match i Kilinda, wamenyekanye cyane ku maradiyo atanga ibitekerezo, akaba n'umufana ukomeye wa Rayon Sports, yahise yerekana uburyo Gikundiro yizihije bikomeye isabukuru ya Perezida Kagame.

Yasangije abantu amashusho yafashwe ejo ku mukino Rayons Sports yanyagiyemo Espoir Fc ibitego 3-0, aho ku munota wa 65 abafana ba Gikundiro bahise bahanika amajwi bakifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza. Babikoze ku munota wa 65 w'umukono, babihuza n'imyaka 65 Umukuru w'Igihugu yujuje. Bari banafite ifoto nziza cyane bakoreye Perezida Kagame.

Mu bandi bagaragarije Umukuru w'Igihugu amarangamutima yabo, harimo umukinnyi wa Filime akaba n'umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge, wamwifurije kuramba.

Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu yanditse ati '23 Ukwakira, impundu zavuze urwunge i Rwandakuko rwari rwibarutse Intwari, Inkotanyi cyane. Ni uko maze aramasha, uruhembe arasaniyeho acyura inganji, maze u Rwanda rugwiza ibirindiro, abo rwibarutse tugwiza ibigwi, kubera uwo #Rudasumbwa. Isabukuru nziza #Rubimburiramihigo'.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo,Gasana Richard, yifurije Perezida Kagame kuramba anavuga ko atigeze atsindwa rwose habe n'inshuro imwe. Ati "Ramba Nyakubahwa, ntabwo wigeze utsindwa, habe n'inshuro imwe. Turishimye'.

Kanyana Faith yagize ati 'Yoooo ngo aho natsinzwe ni ukubera njyewe gusa [where I failed it has been becauseof me alone]...... nubwo ntawe ukwiye guhakana ibyo uvuze ariko natwe twabigizemo uruhare!".


Perezida Kagame yujuje imyaka 65

Umukoresha wa Twitter uzwi nka Sir. Uracyaryamye kuri uru rubuga, yirekuye arandika ati 'Nonese byasaba iki ngo ubutaha tuzasangire kuri 'tableau d'honneur''. Si we gusa ahubwo na Muhirwa yaryoheje iki gitaramo, ati "Ariko Nyakubahwa, umwaka utaha uzadutumire, keke y'isabukuru y'amavuko tuyirire mu ifamu'.

Niba udakoresha Twitter, warahombye kuko hahora ibiparu bishyushye! Uwitwa Livingman yagaragaje ko yanyuzwe cyane na keke [cake] yakoreshejwe ku isabukuru ya Perezida Kagame, abaza igiciro cyayo. Ati 'Nonese Papa Ange, uvugishe ukuri iriya keke wayiguze angahe, nanjye nshaka kuzakagura!' Yongeyeho ati 'Imigisha myinshi Papa, [mubyeyi], sogokuru'.

Rwaka Kagarama yabwiye Umukuru w'Igihugu ati "Namwe murakoze Mugaba Mukuru w'Inkotanyi zatubohoje sekibi w'Ubutegetsi bubi bwateye ubuhunzi, ubukene, ubujiji, irondakoko, kubura amahoro n'umutekano, na n'ubu mukaba mukataje kuduteza izindi ntambwe zituganisha heza kurushaho […]. Murakarama mugwire mugwize imfura'.

Wilson Kubwimana yashimiye cyane Perezida Kagame anagaragaza ko ari we ukenewe mu matora ya Perezida azaba mu mwaka wa 2024. Yanditse ati 'Murakoze Nyakubahwa Mubyeyi, dukomeje kubifuriza isabukuru nziza. Imana ikomeze kubarinda, natwe tuzamuka mu iterambere rirambye mukomeje kutugezaho. Twagiye muri 2024'.

Irutabyose ati "Perezida wanjye [My President] yambiiiiii!! Rambira kubona ibyiza mubyeyi! Ndagukunda cyane mubyeyi!! Ni umugisha kukugira! Nubwo ijwi ryanjye ritagira aho rigera ariko icyo nzi cyo ni uko uzi neza ko abanyarwanda tugukunda!!'.


Perezida Kagame arashimirwa cyane n'abanyarwanda ku byiza byinshi amaze kugeza ku Rwanda

Claude Gakiza yavuze ko ari iby'agaciro kugira umukuru w'igihugu wegera abaturage yaba imbonankubone cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ati 'Wakoze ibirenze ibyari byitezwe, kandi inzira uracyayikomeje. Nkwifurije kuguma mu buzima. Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika'.

Undi ati 'Ni ukuri ntacyo tugushinja Your Excellency! Uwari gukora ibirenze cyangwa ibingana n'ibyo wakoze, sinzi aho yari guturuka! Watabaye abanyarwanda isi yose yabatereranye! Warakoze cyane Mushumba mwiza. Imana iguhe umugisha n'abawe, iteka n'iteka'.

Undi yagize ati 'Nkunda u Rwanda, Imirimo Imana yabashinze binyuze mu mahitamo y'abanyarwanda murayuzuza uko bikwiriye. Murambire kubona ibyiza. Imana y'i Rwanda ibarindishe ubuntu bwayo hamwe n'abanyu bose. Turagukunda'.

Ken Sibanda wagaragaje ko atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza aho imiyoborere igaragaza itandukaniro mu bihugu bigize umugabane wa Afrika.

Nzabandora Aime ati 'Imana ikomeze kuturindira umukuru w'igihugu dukunda kandi ikomeze kumuha ibyiza gusa, nk'uko adahwema guteza imbere abanyarwanda no kwifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza!!! Turagukunda Perezida wacu'.

Nsabimana Elie yaditse ati 'Ni ukuri mubyeyi udukunda ndagushimira cyane ku bwo kuzirikana no kwitanga ugafata umwanya wo gushimira buri umwe utirengagije ko uba ufite imirimo myinshi. Njye mbona uri umubyeyi Imana yihereye abanyarwanda pe, tugukesha byinshi pe. Nyagasani akomeze aguhe kurama, urakabaho iteka ni ukuri'.

Yaje kugaruka agira icyo yisabira Umukuru w'Igihugu, ati 'Ese mubyeyi unyemereye wanyumva nkagusaba ukumva ikifuzo cyanjye. Mu by'ukuri najye nkaba nagira uwo mba we mbikesha wowe, ku bwanjye ni icyifuzo nk'umubyeyi, ngusaba ko wampa ishuri nkiga ibijyanye na 'Computer programming scholarship' ni ubusabe mbasabye [….]'.

Umuhanzi Nzaramba yatangaje ko ashaka guha Perezida Kagame impano y'inka

Nzaramba Alexis uzwi nka King Nzamba mu muziki, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, anatangaza ko ashaka kumuha inka. Yavuze ko akunda cyane Perezida Kagame afata nk'umubyeyi w'u Rwanda n'uw'ibindi bihugu byinshi.

Ati "Ndashaka kukwifuriza isabukuru nziza y'amavuko Mubyeyi w'u Rwanda n'ibindi bihugu byinshi. Ndagukunda kandi nzakomeza kubivuga. Uri Intwari y'ibisekuru byinshi, bikomeza! Ndashaka kuguha inka, ndabyiyumvamo, Imana imfashe ice inzira tuzahure, ndakwifuriza ibyiza byinshi'.

Nzaramba ushaka gutanga inka arazifite cyangwa yatebyaga?

Nyuma yo kubona uwitwa Nzaramba atangaje ko ashaka guha inka Umukuru w'Igihugu, twamubajije kuri iyi mpano ashaka gutanga. Uyu muhanzi yabwiye inyaRwanda ko afite byinshi ashimira Perezida Kagame birimo umutekano yagejeje ku Rwanda.

Avuga ko ari "umwe mu Banyamulenge batuye muri Amerika, bakunda u Rwanda banavuga ko u Rwanda ari iwabo". Nubwo yavukiye muri DR Congo kubera amateka, avuga ko mu Rwanda "ni iwacu, turi abanyarwanda ijana ku ijana".

Aragira ati "Mu muco wacu iyo ukunze umuntu, uramugabira, umuha inka, nk'uko nawe iyo akunze abantu arabagabira. Ndamukunda mu buryo bwanjye bwite nk'umuntu kubera ko ni 'Role model' wanjye [icyitegererezo]".

Avuga ko hari byinshi amwigiraho kandi amukundira birimo gukorera abaturage ibyo bashaka. Ati: "Namwigiyeho byinshi nk'umuyobozi mwiza, imfura, umugabo uhagarara ku ijambo nk'umugabo kandi agakora ibyo abantu bose bifuza ko bakorerwa".

Arakomeza ati "Njye naramukunze, numva nifuje kumuha inka. Nabaye mu Rwanda imyaka myinshi, ni igihugu nabayemo numva mfite umutekano wose, uwo rero ntabwo nawuterwaga n'abandi, ni ubuyobozi bwiza mu gihugu."

Nzaramba uvuga ko afite inka zigera mu 100 z''inzungu, yatangaje ko inka ze ziba muri Uganda na cyane ko ari ho yakuriye akaba ari na ho afite ubutaka. Yavuze ko afite ifamu ebyiri zirimo inka z'inyana, amajigija, n'izindi.

Uyu mugabo uvuga ko nawe ari 'Umwega', yavuze ko aramutse ahuye na Perezida Kagame nk'uko yanabigaragaje kuri Twitter ko abyifuza cyane, yamugisha inama. Ati "Nifuza inama ze nyinshi ku buzima bwanjye bwite nk'umuntu n'ubundi buzima bwo hanze. Ndamukunda cyane mu buryo bugoye kuvuga".

Incamake ku mateka ya Perezida Kagame wizihiza isabukuru y'imyaka 65


Tariki ya 23 Ukwakira 1957, ni bwo Kagame Paul yabonye izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango w'ababyeyi be; Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias, wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n'abarutuye.

Perezida Paul Kagame ni bucura mu muryango w'abana 6. Se akomoka mu muryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, naho Mama we akaba afitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.

Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989. Bafitanye abana 4; abahungu batatu n'umukobwa umwe. Kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka ku buheta bwe bw'umukobwa witwa Ange Kagame, washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame yaje kuba Visi Perezida w'u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera mu 2000. Ni inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo. Tariki 22 Mata 2000 ni bwo yarahiriye inshingano zo kuba Perezida w'igihugu cy'u Rwanda.


Perezida Kagame yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru


Perezida Kagame yaraswe amashimwe ku isabukuru ye


Nzaramba arashaka guha Perezida Kagame impano y'inka mu kumushimira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122194/bataramanye-na-perezida-kagame-yambiiiii-ndashaka-kuguha-inka-twagiye-muri-2024-122194.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)