Bwiza na Chriss Eazy baracyayoboye muri Kiss... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanzi n'aba Producer batangiye guhatana muri iki cyiciro cy'amatora kuva ku wa 30 Nzeri 2022. Ni nyuma y'uko hatangajwe ibyiciro by'abahatanye, aho buri cyiciro harimo abantu batandatu.

Ni amatora ari kubera ku rubuga rwa noneho.events , aho umuhanzi Chriss Eazy ari we uri imbere mu cyiciro 'Best Song' abicyesha indirimbo ye yise 'Inana', afite amajwi 164. Ni mu gihe Christopher ari we wa nyuma n'amajwi 7.

Chriss Eazy kandi ayoboye abandi mu cyiciro 'Best Male Artist' aho afite amajwi 164. Ku mwanya wa nyuma nabwo hari Christopher ufite amajwi 23.

Umuhanzikazi Bwiza ni we uri imbere y'abandi mu cyiciro 'Best New Artist', aho afite amajwi 559. Ku mwanya wa nyuma hariho Yampano ufite amajwi 15.

Uyu mukobwa kandi yongeye kwigaranzura Vestine na Dorcas asubira ku mwanya wa mbere mu cyiciro 'Best Female Artist', ubu afite amajwi 1,067. Ni mu gihe Marina ari we uri ku mwanya wa nyuma n'amajwi 17.

Producer Santana aracyayoboye bagenzi be kuva aya matora yatangiye. Ni we uri imbere mu cyiciro 'Best Producer' n'amajwi 280. 

Ku mwanya wa nyuma hariho Producer Madebeats wimukiye mu Bwongereza, ufite amajwi 4.

Album 'Twaje' ya Buravan niyo ifite amajwi menshi kuva ibi bihembo byatangira, aho ifite amajwi 736. Ni mu gihe ku mwanya wa nyuma hariho album 'RNB 360' ya Nel Ngabo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yavuze ko nta banga yisangije riri gutuma aza imbere y'abandi mu byiciro bibiri byose ahatanyemo, ahubwo ni ugushyigikirwa ari kwerekwa n'abantu muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu.

Akomeza ati 'Ibanga ntarindi, ahubwo nakomeza kwishimira urukundo abantu bacu baduha kuko nibo badutora. Kandi nk'ibisanzwe, ni ibyishimo nk'ibya buri mukozi wese agira iyo ibikorwa yakoze byakunzwe.'

Chriss Eazy ukunzwe mu ndirimbo zirimo 'Inana', avuga ko kuri we gushyirwa mu bahataniye ibi bihembo ari intsinzi, n'ubwo atatwara igikombe.

Ati 'Igikombe tugitwaye twabyishimira cyane, kandi bitanabaye kuri njye kuba turi 'nominated' (Gushyirwa mu bahataniye ibihembo) nabyo mbifata nk'intsinzi.'

Ntanyuranya n'umuhanzikazi Bwiza wabwiye InyaRwanda ko kuba ari imbere y'abandi mu majwi yo kuri internet ari ishusho y'uko abantu bari kumutora, kandi yizeye 'kwegukana igikombe' kuko 'tuba twarakoze uko dushoboye ngo dutange ibintu byiza'.

Uyu mukobwa w'i Nyamata, avuga ko kuba ari ku rutonde rw'abahataniye ibihembo kandi amaze umwaka umwe mu muziki, ni igisobanuro cy'imbaraga no kudacika intege ashyira mu rugendo rwe rw'umuziki, abifashijwemo n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac abarizwamo.

Avuga ati 'Ngize ayo mahirwe byanshimisha. Gushyirwa mu bahataniye ibihembo kuri njye mu gihe cy'umwaka umwe maze mu muziki biranshimisha.'

Bwiza na Chriss Eazy bahuriye ku kuba bafite indirimbo zikunzwe, kandi bataramara igihe kinini mu muziki ugereranyije n'abo bahataniye ibi bihembo.

Mu gihe cy'imyaka itageze kuri ibiri, Chriss Eazy afite hanze indirimbo zikunzwe zirimo nka 'Fasta', 'Amashu', 'Amashimwe' na Fireman ndetse na 'Inana' ari nayo aheruka gusohora. Ubu aritegura gushyira hanze indirimbo ye yise 'Basi Sorry'.

Bwiza bigaragara ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye ku wa 17 Nzeri 2021, yitwa 'Available'. Nyuma yakomeje gushyira hanze indirimbo zirimo nka 'Ready', 'Rumours' ndetse na 'Exchange' aherutse gusohora.

Ibi bihembo birimo ibyiciro bitandatu: icyiciro cy'indirimbo nziza (Best Song), icyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umugabo (Best Male Artist), icyiciro cy'umuhazi mushya (Best New Artist), icyiciro cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka (Best Female Artist), icyiciro cy'utuganya indirimbo (Best Producer) n'cyiciro cya album nziza (Best album). 

Bwiza ayoboye abandi bahanzi mu byiciro bibiri byose ahatanyemo. Kuri we, ni ikimenyetso cy'uko ashyigikiwe 

Chriss Eazy avuga ko gushyirwa muri ibi bihembo kuri we birahagije, kuko bigaragaza ko ibyo yakoze byageze kure















KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INANA' YA CHRISS EAZY

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EXCHANGE' YA BWIZA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122231/bwiza-na-chriss-eazy-baracyayoboye-muri-kiss-summer-awards-ibanga-ni-irihe-122231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)