CANAL+ yigishije abakiriya bayo ibyiza bya sh... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 03 Ukwakira 2022, CANAL+ yamuritse ku mugaragaro shene ya ZACU TV y'inkuru 100% ziri mu Kinyarwanda, igamije kurushaho guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda no kwimakaza ururimi gakondo.

Wari umwanya mwiza wo kuganira n'abakiriya ba CANAL+ imikorere ya ZACU TV 

Mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwita ku bakiriya, abakozi n'abayobozi ba CANAL+ RWANDA bifatanyije n'abatuye mu mujyi wa Kigali mu kumenyekanisha ibyiza bya shene ya ZACU TV.

Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru, batangaje ko bashimishijwe no kuba CANAL+ yarazanye shene ya ZACU TV kuko byerekana ko ifite intumbero yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Uretse ZACU TV, CANAL+ kandi isanzwe izwiho kwerekana imikino ikomeye ku mugabane w'iburayi harimo Premier League, LaLiga, Serie A, Bundesliga, Ligue 1 na UEFA Champions League. 

Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA, aganiriza umumotari ibyiza bya ZACU TV

Tariki 16 Ukwakira uzaba ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago y'iburayi aho hateganyijwe imikino ikomeye muri shampiyona zose izatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT. Mu Bufaransa, PSG izahura na Marseille, mu Bwongereza, Manchester City ihure na Liverpool, mu Budage, Union Berlin ihure na Dortmund.

Ni mu gihe muri Espgane hateganyijwe El-Classico hagati ya FC Barcelona na Real Madrid. Umunyarwanda wifuza kureba iyi mikino, agura ifatabuguzi rya CANAL+ akoresheje telefoni ngendanwa cyangwa anyuze ku mucuruzi wemewe wa CANAL+.

Abakozi ba CANAL+ ubwo bari basoje icyumweru cy'ubukangurambaga

ZACU TV ni shene nshya iboneka kuri CANAL+ gusa 

Abantu batarabasha kugura abonoma ya CANAL+ iki ni cyo gihe kuko hari imikino myinshi ibategereje



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121689/canal-yigishije-abakiriya-bayo-ibyiza-bya-shene-ya-zacu-tv-amafoto-121689.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)