
Mu birori byabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022, Fofo yasabwe anakobwa n'umukunzi we Paterne HP.
Uyu musore wegukanye Fofo asanzwe ari umuhanzi w'umurundi, ariko ufite inkomoko mu gihugu cya Tanzania.
Kuri ubu Paterne HP atuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Fofo na Paterne bashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe, biganjemo abakinnyi ba filimi barimo Digi Digi, Papa Sava, Mama Sava n'abandi.
Mu busanzwe Fofo ari mu bakinnyi bakomeye mu ruhando rwa cinema nyarwanda.
Uyu mwari kandi yamamaye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2022.
Ku mbuga nkoranyambaga, akurikirwa n'abatari bacye bakururwa n'impano ye, abandi bagakururwa n'imiterere ye yihariye.

Daniel yambika impeta fofo
Kari akanyamuneza kuri bose
Bahoberanye biratinda
Daniel asanzwe ari umuhanzi
Fofo ari mu bakinnyi ba filimi bahagaze neza mu Rwanda
Niyitegeka Gratien yari gushyigikira Fofo
Siperansiya na Digi Digi ntibatanzwe
Fofo mu maboko ya basaza be
Kari akanyamuneza
Fofo ari no mu bakobwa bitabiye Miss Rwanda 2022
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121492/daniel-niyigena-yasabye-anakwa-fofo-amafoto-121492.html