Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk'umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'umwaka wa 2019 ni bwo Ingabire Victoire Umuhoza yatangaje ko avuye mu ishyaka rye FDU-Inkingi, ahita ashinga iryo yise Dalfa- Umurinzi naryo ritemewe n'amategeko. Abasesenguzi batangiye kwibaza ukuntu yava muri iri shyaka yashinze akanariyobora kuva mu 2006, kandi koko ibimenyetso simusiga biragaragaza ko atigeze ayivamo, kuko abayoboke ba FDU-Inkingi bakimuha imisanzu, nawe akabaha amabwiriza nk'umukuru w'ishyaka. DALFA-Umurinzi ni FDU-Inkingi  yahinduriwe izina byo kujijisha, nk'uko iyi nkuru ibisobanura.

Baca umugani ngo'amabuno y'inkoko agaragazwa n'umuyaga'. Niko byagendekeye Ingabire Victoire n'amatsinda ayoboye, ubwo rimwe muri ayo matsinda ya FDU Inkingi ikorera hanze y'u Rwanda ryishimiraga uko Ingabire Victoire abahagarariye mu Rwanda, ndetse ngo n' ingemu bamuha akaba azikoresha neza.

Umwe mu bambari ba Ingabire Victoire akaba no mu itsinda: 'INGEMU YOUTH CREW' (agatsiko k'urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bari baje mu nama  mpuzamahanga y'Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera mu Rwanda.

Yagize ati 'Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA'. 

Uretse iri tsinda ry'urubyiruko riri mu Bubiligi, hari n'andi matsinda akusanya amafaranga agenewe gutunga Ingabire Victoire  no kwishyura ibikorwa bigamije guharabika u Rwanda, andi agahabwa imitwe y'itwaje intwaro nka FDLR, ngo ibashe kubaho no gushaka uko yatera u Rwanda ngo isoze umugambi wa Jenoside basize batarangije.

Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n' abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda. 

Ingabire Victoire kandi akoresha inama abo bayoboke be yifashishije ikoranabuhanga mu itumanaho rya 'zoom', akabaha raporo y'ibikorwa bya FDU-Inkingi mu Rwanda, ndetse akabaha n'inshingano. Iherutse yabaye tariki ya 05 uku kwezi kwa 10 guhera isaa 18h00, yitabirwa n'inkomamashyi ze ziyobowe na Placide Kayumba. 

Mu by'ukuri rero nta kintu Ingabire yigeze ahindukaho. Ni wa wundi usanganywe imigambi yo kwanganisha Abanyarwanda. Yibwiye ko arusha abandi ubwenge, ubwo yitwikiraga  Dalfa-Umurinzi ngo akomeze ibikorwa bya FDLR, P5 n'abandi bamufasha gutoneka u Rwanda, ariko ararushywa n'ubusa  kuko kuryarya Abanyarwanda ntibikibashije kumuhira. 

Ingabire Victoire akwiye kumenya neza ko ikibi kitihishira, akareke gutega imitego mitindi kuko ntizasiba kumushibukana akiyitega.

Burya ngo indyarya ihimwa n'indyamirizi. 

The post Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk'umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/dore-ukuri-mutamenye-ku-ngemu-ingabire-victoire-yohererezwa-nkumuyobozi-wa-fdu-inkingi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dore-ukuri-mutamenye-ku-ngemu-ingabire-victoire-yohererezwa-nkumuyobozi-wa-fdu-inkingi-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)