Empress Nyiringango yahuje imbaraga na Ben Ng... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Iyi ndirimbo nayihanze kugira ngo ngaragaze amarangamutima y'umuntu ku rukundo rutangaje kandi ruzira uburyarya, muri rusange. Urugero natanga kuri njye, 'ni urukundo nkunda abana n'ababyeyi banjye cyangwa urwo nkunda inganzo'" - Empress Nyiringango.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Empress Nyiringango yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Mon Amour" ari imwe mu zigize Album agiye gusohora mu mpera z'uku kwezi taliki ya 29 Ukwakira 2022. Yavuze ko igikorwa cyo kuyishyira hanze kizabera mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Avuga ko iyi ndirimbo "Mon Amour" ikubiyemo ubutumwa bwagutse bitewe n'amarangamutima y'uri kuyumva. Yunzemo ati "Muri rusange, iyi ndirimbo itwibutsa kwizihiza, gukomeza, kwimakaza no kunyurwa n'urukundo ruri hagati yacu n'abo dukundana". 

Impamvu yahisemo Ben Ngabo ngo baririmbane iyi ndirimbo!

Asubiza iki kibazo, Empress Nyiringango yavuze ko Ben Ngabo Kipeti ari umwe mu bahanzi b'icyitegererezo mu Rwanda. Ati "Ni uko ari umwe mu bahanzi b'abahanga baririmba mu njyana ya Gakondo kandi b'icyitegererezo mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga". 

Yongeyeho ko indi mpamvu yamwisunze ari ukubera ko afite uburambe mu buhanzi, akaba yaranigishije muzika mu ishuri ry'ubugeni na muzika rizwi ku zina rya "Nyundo". Ati "Yafatanije na Producer wanjye witwa Aron Niyitunga kumfasha mu gikorwa cyo gutegura album yanjye ya kabiri". 

Empress Nyiringango yavuze ko mu byo ahishiye abakunzi b'umuziki we n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange harimo Album ya kabiri yitwa "UBUNTU" arimo kubategurira. Avuga ko iyi Album irimo indirimbo cumi n'ebyiri (12) ziryoshye cyane "bitewe n'ubuhanga ikoranye". 

Afite ishimwe rinini ku bahanzi bamubaye hafi mu ikorwa ry'iyi ndirimbo, ati "Mboneyeho n'akanya ko gushimira byimazeyo abahanzi bose twafatanije bose muri iki gikorwa cyiza kandi gifite umumaro ukomeye mu kwagura injyana za gakongo no kumenyekanisha ibicurangisho bya gakondo nk'inanga n'ikembe".

Uyu muhanzikazi w'icyamamare mu muziki w'u Rwanda, yavuze ko Album ye ya kabiri hafi ya yose ikubiyemo inanga n'ibindi bicurangisho nva mahanga mu njyana ya gakondo ivanzemo Jazz na Blues.


Empress Nyiringango hamwe na Ben Ngabo Kipeti


Empress yateguje izindi ndirimbo nshya kandi nyinshi


Empress Nyiringango agiye kumurika Album ya kabiri

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "MON AMOUR" YA EMPRESS NYIRINGANGP FT BEN NGABO KIPETI





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121907/empress-nyiringango-yahuje-imbaraga-na-ben-ngabo-kipeti-bakorana-indirimbo-mon-amour-video-121907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)