Hashize amezi ane [4] Umuryango w'Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Finland, Rwandan Community in Finland and Friends [RCFF] utangije ku mugaragaro ikipe y'umupira w'amaguru bitiriye uyu muryango, bitezeho gusakaza ibyishimo n'umusanzu mu kubaka u Rwanda.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, ni bwo iyi kipe ya Diaspora nyarwanda muri Finland yashyikirijwe umwambaro (Jersey) n'umuterankunga 'John's Coffee' usanzwe ufite ibikorwa by'ubucuruzi muri Finland.
John Ntaganda ufite kompanyi yitwa 'John's Coffee' icuruza Ikawa muri Finland, yemereye iyi kipe kuzayiha umwambaro izaserukana mu mikino itandukanye bagiye kwitabira. Acuruza Ikawa zirimo n'iyo mu Rwanda, akaba akorera mu mujyi wa Helsinki mu nyubako yitwa Mall of Tripla.
RCFF Football Team izatangira shampiyona mpuzamahanga mu kwezi k'Ugushyingo 2022. Ni shampiyona yitabirwa n'amakipe yo mu bihugu bitandukanye, ikaba izaba mu mezi 4.
Uyu mwambaro wahawe iyi kipe iri kwitegura imikino mpuzamahanga, urimo ibendea ry'u Rwanda, uzabafasha kwamamaza u Rwanda mu bandi banyamahanga bazakina nabo, dore ko bari basanganywe umwambaro (Jersey) z'umukara.
Ubwo iyi kipe yatangizwaga, yihaye intego y'imyaka 2 ndetse bifuza kuzatangira umwaka wa 2023, bafite ibikoresho byose by'ikipe, harimo no kugira umwambaro wamamaza igihugu cyabo cy'u Rwanda. Muri ibyo byose bimaze kugerwaho 100%.
Kapiteni wa RCFF Football Team, Niyonkuru Eric, yabwiye inyaRwanda ko bibateye ishema kuzambara uyu mwambaro uzamamaza u Rwanda, agashimira 'John's Coffee'.
'Biradushimishije cyane, kuzaserukana umwenda wamamaza u Rwanda. Turashimira 'John's Coffee' nk'abakinnyi tuba duhagarariye umuryango mugari wacu aha muri Finland, turizeza kuzaharanira ishema ry'u Rwanda ndetse duha ibyishimo Abanyarwanda baba muri Finland, bijyanye no gutwara ibikombe tuzitabira.' - Niyonkuru Eric Kapiteni wa RCFFFootball Team
MUGASA Iko Perezida w'ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri FINLAND (RCFF), avuga ko bishimiye umusanzu waturutse ku munyarwanda mugenzi wabo dore ko biri mu ndangagaciro zibaranga nk'abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru y'iburayi.
Aragira ati: 'Twakiriye Jersey z'umuterankunga John's Coffee n'ibyishimo byinshi cyane, byongereye imbaraga abakinnyi, b'ikipe yacu k'uburyo biteguye kuzitabira amarushanwa atandukanye basa neza kandi baharanira kuyatsinda.'
MUGASA Iko yakomeje agira ati: 'Ndasaba abanyarwanda baba muri Finland gukomeza gushyigikira RCFF Football Team, badutera ingabo mu bitugu mu buryo butandukanye, kugira ngo iyi 'Team' ikomeze itere imbere!'
Iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ku kibuga giherereye mu mujyi wa Helsinki, nyuma y'amezi atanu iyi myitozo iri kwitabirwa ku rwego rushimishije ndetse ifite bamwe mu bakinnyi bafite impano zidasanzwe bayobowe n'imwe mu nkingi ya mwamba Karena Hassan wakiniye APR FC n'abandi.
Iyi kipe kuva yatangizwa, imaze gukina imikino 4 ya gicuti: yatsinzemo 2, inganya umukino 1 ndetse itsindwa umukino 1. Mu kwezi k'Ugushyingo 2022 iyi kipe ya RCFF Football Team izitabira imikino ya şhampiyona mpuzahamanga ndetse no mu 2023 izatabira igikombe cya Afurica kibera muri Finland.
Intego ni uguhuza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda, bakidagadura ndetse ikazabafasha no gusabana n'izindi 'Diaspora' hagamijwe kwamamaza u Rwanda no guhuriza hamwe umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.
RCFF Football Team yari isanzwe yambara iyi myenda y'umukara
Bahawe imyenda irimo amabara y'ibendera ry'u Rwanda
Bakomeje gukora imyitozo mu kwitegura shampiyona mpuzamahanga
Eric Niyonkuru ni we Kapiteni w'iyi kipe
Ntaganda John nyiri John's Coffee yahaye iyu kipe inkunga y'imyenda yo gukinanaÂ
RCFF Football Team mu byishimo byinshi nyuma yo guhabwa imyenda mishya kandi myiza izaserukana muri shampiyona mpuzamahanga