Gen. Muhoozi wahoze ari umugaba mukuru w'ingabo zirwanira k'ubutaka muri Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida, amaze iminsi atangaje ko we n'ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri gusa, ibintu yanyujije k'urukuta rwe rwa Twitter.
Amakuru dukesha Nile Post avuga ko uyu munyamategeko witwa Apollo Mboya yagejeje iki kirego mu rukiko rwa Milimani. Ibyaha ashinja Gen Muhoozi bikubiye mu butumwa uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko ingabo za Uganda zafata Umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.
Me Mboya yavuze ko ibyatangajwe na Gen Muhoozi ari ukuvogera ubusugire bwa Kenya.
Yagize ati :'Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru b'igihugu cy'igituranyi cya Uganda, yakoze ibyaha byo gutera ubwoba inzego z'umutekano no kuvogera ubusugire bwa Kenya nyuma yo kugaragaza umugambi we wo kugaba ibitero bigamije gufata Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu byumweru bibiri.'
Mboya yakomeje avuga ko igiteye impungege kurushaho ari uko nyuma y'uko Gen Muhoozi atangaje ibi, Perezida wa Museveni akaba na se yahise amuzamura mu ntera amuha ipeti rya General, ibintu uyu munyamategeko agaragaza nko kumushyigikira.
Me Mboya kandi yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 43 y'Igitabo cy'amategeko ahana muri Kenya, Gen Muhoozi akwiriye gukatirwa igifungo cya burundu.
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yagize icyo avuga kuri iki kirego, agaragaza ko 'abari kumujyana mu nkiko ahubwo ashobora kubata muri yombi'.
Gen Muhozi amaze kuvuga aya magambo bahise bamukura k'umwanya w'umugaba mukuru w'ingabo zirwanira k'ubutaka, nyamara azamurirwa ipeti.