Nk'uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma . Muri iki cyiciro, abakoze jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse jenoside abicanyi, nk'aho aribo bayikoze. Bakoresha kandi urubyiruko rubakomokaho mu kugaragaza ko ababyeyi babo ari abere nta cyaha bakoze.
Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nicyo cyiciro bagezeho. Urubyiruko rukomoka ku bajenosideri nk'urwibumbiye muri Jambo asbl, ubu rurakoreshwa amanywa n'ijoro ngo bagoreke amateka bagerageza kwerekana ko RPF yahagaritse Jenoside ariyo yayikoze.Â
Ni amateshwa bagiye kumaramo imyaka 28, aho abajenosideri bose n'ababakomokaho barimo kurwana umuhenerezo ngo bagaragaze ko hanabaye jenoside ebyiri, ariko ibimenyetso bikomeje kubana ihurizo.Â
Amategeko y'u Rwanda agaragaza ko guhakana jenoside ari igikorwa icyo aricyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza koj enoside atari jenoside cyangwa se ko habayeho jenoside ebyeri.
Gupfobya jenoside byo ni imyitwarire iyo ariyo yose igambiriwe kandi igaragajwe mu ruhame mu buryo ubwo aribwo bwose, igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka ya jenoside no koroshya uburyo jenoside yakozwemo.
Ngibi ibikorwa by'ubugome by' abagize amashyirahamwe y'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Jambo Asbl yashinzwe na bene Mbonyumutwa, FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire na Ndereyehe Charles, 'IBUKA BOSE RENGERA BOSE' ya Jean Marie Vianney Ndagijimana, n'abandi benshi babundabunda i Burayi, bahora bavuga ko habayeho jenoside ebyiri.Â
Kugirango habeho jenoside ni uko ibayujuje bya byiciro 10, nk'uko byagaragajwe na Prof. Gregory H. Stanton, birimo ko itegurwa kandi igashyirwa mu bikorwa na leta.Â
Ngibi ibikorwa n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababakomokaho, inshuti zabo n'abandi bijanditse muri aya mahano. Byose babiterwa no n'ipfunwe ndetse n'ikimwaro bitewe n'ibyo bakoze cg byakozwe n'ababyeyi babo.Â
Dore bamwe mu bajenosideri bakomeje kuburagizwa n'ikimwaro kubera ibyo bakoze ubwabo cg ibyakozwe n'ababyeyi babo, maze nabo bashinga ikirenge mu cyabo, barwana no kubatagatifuzaÂ
JamboAsbl: Ni itsinda rikorera mu Bubiligi, ryashyiriweho guhaka na no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarigize ni abana b'abasize bakozeJenoside. Ni inyangabirama zibuzwa amahwemo n'ikimwaro zikomora ku byo ababyeyi babo bakoze, kuko banze kwakira mu mitima yabo ko icyaha ari gatozi maze bakomeza kugendera ku ngengabitekerezo y'ababyeyi babo.Â
Benshi muri abo babyeyi-gito baracyakurikiranywe mu nkiko, mu gihe abandi bahamijwe ibyaha bakaba bari mu bihano bahawe n'inkiko.Â
Mu bashinze bakanayobora ishyirahamwe Jambo asbl, twavugamo nka KayumbaPlacide. Uyu niwe wewasigariyeho Ingabire Voctoire mu kuyobora Parmehutu nshya ariyo FDU-Inkingi, ifitanye isano-muzi na FDLR y'abajenosideri ruharwa. Twavuga kandi abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa, aribo Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa bakomoka kuri Shingiro Mbonyumutwa uherutse gupfira muri Luxembourg aho yari yarahungiye kubera uruhare muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Shingiro yari umuyobozi w'ibiro bya Yonani Kambanda, Minisitiri w'intebe wa Leta y'abajenosideri wanemeye ibyaha agakatirwa gufungwa burundu
Â
Ndagijimana Jean Marie Vianey: Ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro, akaba umujenosideri mu ngengabitekerezo ndetse n'umujura kabuhariwe. Nyuma yo kwiba amadolari y'amerika187,000 yari ahawe ngo ajye gufungura ambasade z'urwanda muri Amerika, yahise atangiza amashyirahamwe atandukanye yo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.Â
Marcel Sebatware: Uyu ni we wari kizigenza mu Bugarama mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yari Umuyobozi Mukuru w'uruganda rukora sima, CIMERWA.
Nka muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-major ya Ex-FAR yagize uruhare ruziguye n'urutaziguye mu gutsemba Abatutsi mu Bugarama ahahoze hitwa Perefegitura ya Cyangugu. Uyu mwicanyi yatangaga amakamyo ubundi yari agenewe gutwara sima, bakayapakiramo Abatutsi, akabajyana aho bagomba kwicirwa.Â
Mpozembizi Jean Pierre wakomokaga muri Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi yari umuyobozi w'ibijyanye na tekinike akaba n'umuyobozi wa CDR muri CIMERWA, yari afite amakarikari ahambaye ashaka ko nta Mututsi ugombagusigara muri Cyangugu. Umuhungu we Mpozembizi Théophile akomeje kumusigarira mu cyimbo neza, agerageza kumuhanaguraho ibyaha byose, abinyujije mu guhakana no gupfobya jenoside.Â
Ntiwavuga Mpozembizi Théophile ngo wibagijwe inshuti banganya ubumara mu ngengebitekerezo, ariwe Rwalinda Pierre Célestin ukomoka mu Gakenke, aho se umubyara Rukaza yamariye Abatutsi.Â
Simpunga Aloys na Musabyimana Gaspard: Aba bo bamaze kuba imizindaro kabuhariwe mu kumokera kuri youtube, bavugira benewabo nyamara nabo amaraso abajejeta ku ntoki batarayihanagura.
Charles Ndereyehe: Ni we wayoboye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahohoze ari ISAR. Uyu mugome uri gushyira hamwe na ba Niyibizi Michael n'abandi nka Bucyeye Joseph mu guhembera urwango bifashishije kugoreka amateka, ni we wahamagaye Interahamwe mu 1994 ziza kwica abakozi barenga 100 bakoreraga ISAR yari ayoboye, zibicana n'abo mu miryango yabo bari bahahungiye ku buryo yashyizeho igihembo cy'ibihumbi 10, ku nterahamwe izica Abatitsi benshi.Â
Wenceslas Munyeshyaka: Ni ingirwa-mupadiri wanywanye na Sekibi, akaba akidegembya mu Bufaransa, nubwo mu mwaka ushize yirukanywe mu gipadiri nyuma yo gusanga afiteumwana.Uyuni we wayoboye ibikorwa byo kwica Abatutsi muri Paruwasi ya Sainte Famille.Yarishe anafata ku ngufu abagore n'abakobwa nk'uko hari n'ababitanzemo ubuhamya.
Abo bose rero nibo bakomeje umugambi utazabahira wo gupfobya no guhakana genocide yakoreye Abatutsi, ndetse banashizeho umunsi wabo ngo wokwibuka icyo bise jenoside yakorewe Abahutu. Burya akaga ni ukubona ikirura cyakuririye umwana kikurusha uburakiri. Bamenye neza ko isi yose yamenye ibyabaye mu Rwanda n'uruhare bose bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi amaherezo bazabiryozwa. Amaraso arasama.
The post Guhindura no kugoreka amateka ntibizabahanaguraho ibyaha appeared first on RUSHYASHYA.