Guhera kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 ku isaha ya saa mbiri z'ijoro harakurwa mu irushanwa 4, igikorwa kizakomeza buri munsi kugera kuwa 01 Ugushyingo 2022 ubwo hazamenyekana ku mugaragaro 30 bakomeje.
Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'umwe mu bategura iri rushanwa yasobanuye uko bizakorwa ati: 'Nibyo koko hashize iminsi abahatanye barabimenyeshejwe ko hazaca uwambaye, uwakoze, ufite amanota macye atazakomeza.'
Akomeza agira ati: 'Twifuje kutabikora duhutiyeho dutanga umwanya wo kwitegura no kongera amahirwe n'umuhate mu irushanwa, ubu tugiye gutangira gusezera aba mbere haherewe kubazajya baba bari inyuma.'
Asoza agira ati: 'Twiteguye gukorana n'umuhanzi uwo ari we wese uzakomeza kuko twabatoranije tubizeye, bityo uzatsinda twiteguye gukora iyo bwabaga ngo tumufashe kurotora inzozi ze.'
Aya marushanwa yatangiye kuwa 05 Nzeri 2022 hatangwa uburyo bwo kwiyandikisha, aho abagera kuri 214 aribo biyandikishije kugera kuwa 10 Ukwakira 2022, nyuma kuwa 14 Ukwakira 2022 habaye igikorwa cy'amajonjora yitabiwe n'abagera kuri 85 baturutse mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.
Muri abo, 50 nibo babashije kwinjira mu cyiciro cy'amatora cyatangiye kuwa 17 Ukwakira 2022, kikazasozwa kuwa 01 Ugushyingo 2022 hamenyekana abakomeje bagera kuri 30.
Aba bazakurwamo 10 bazagera mu cyiciro cya nyuma, abagera kuri batatu bakaba aribo bazahabwa ibihembo. uwa gatatu azakorerwa indirimbo 3 z'amajwi zirimo imwe ifite amashusho, uwa kabiri azakorerwa indirimbo 5 z'amajwi zirimo ebyiri zifite amashusho mu gihe cy'umwaka.
Aba uko ari babiri bakaba ariko nta masezerano bazaba bafitanye n'ikompanyi yateguye amarushanwa ya CHUFA, uretse uzaba uwa mbere niwe wenyine uzahabwa amasezerano y'umwaka ashobora kongerwa, arimo gukorerwa indirimbo zigera ku 10 z'amajwi zirimo enye z'amashusho no gufashwa mu bikorwa byo kuzimenyekanisha n'ibindi.
Ukwezi ku Ugushyingo nibwo hategerejwe kimwe cya kabiri cy'irushanwa, kiza gihatanamo abagera kuri 30 bazava muri 50 bahatanye kugeza ubu. Gutora birakomeje binyuze kuri events.noneho.com hanifashishijwe *559*60#.
KANDA HANO UHESHE AMAHIRWE UMUHANZI USHYIGIKIYE MU IRUSHANWA RYA ONE NYOTA MUSICÂ
Hari hiyandikishije abagera kuri 214Â Hari abasanzwe bafite indirimbo zabo ku mbuga zicururizwaho umuzikiAbahatanye bamaze iminsi bazenguruka ku bitangazamakuru basaba abakunzi b'umuziki nyarwanda kubafasha kugera ku ndotoAbagera kuri 50 nibo bahatanye ariko 30 nibo bazakomeza guhatana muri kimwe cya kabiriÂ
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'UKO BYARI BYIFASHE MU MAJONJORA