Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore mu buryo busesuye kabone nubwo hari intambwe ndende imaze guterwa.
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama y'ihuriro ry'abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022.
Ni inama isuzumira hamwe uruhare rw'iyo miryango mu guteza imbere uburinganire hagati y'abagabo n'abagore hazibwa icyuho n'ubusumbane bikigaragara hagati y'abagabo n'abagore ku mugabane wa Afurika.
Ubuyobozi bw'iri huriro buvuga ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda atari impanuka kubera insanganyamatsiko iganirwaho kuko u Rwanda ruri ku isonga muri Afurika no ku Isi yose mu guteza imbere uburinganire, nkuko raporo z'imiryango n'ibigo mpuzamahanga zidahwema kubigaragaza.
Ngo nubwo bimeze bityo ariko Perezida Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora buri wese agahindura imyumvire ku buringanire kugira ngo bubashe gushinga imizi uko bikwiye.
Aha Umukuru w'Igihugu yavuze ko abagabo bagomba gufata iya mbere ariko n'abagore bagashira amanga bagatinyuka kwanga no kwamagana imikorere n'indi migirire yose ibaheza inyuma.
Perezida Kagame yanasabye by'umwihariko abagore bari mu myanya y'ubuyobozi n'imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n'intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo.
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi y'ihuriro African Philanthropy Forum Madamu Tsitsi Masiyiwa avuga ko ubushakashatsi bwerekanye kugira ngo Afurika igere ku buringanire bwuzuye hagati y'abagabo n'abagore bisaba indi myaka 140 ukurikije umuvuduko uyu mugabane ugenderaho mu kuziba icyo cyuho.
Ni mu gihe kandi kuziba icyo cyuho mu rwego rw'ubukungu bisaba ko umusaruro mbumbe wa Afurika wiyongeraho miliyari zisaga 360 z'amadorali ya Amerika.
Muri iyi nama y'iminsi 2 ibera i Kigali, biteganyijwe kandi ko hazanatangizwa gahunda y'iterambere ry'uburinganire harimo n'ikigega cyiswe Africa Gender Fund cyo guteza imbere abagore mu nzego zitandukanye.
@RBA
The post Haracyari urugendo ngo u Rwanda rugere ku buringanire busesuye-Perezida Kagame appeared first on IRIBA NEWS.