Iyi kompanyi ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, ifasha abashaka kwiga mu buryo butandukanye, yaba ku basaba Buruse yuzuye (Partial Scholarship) cyangwa abagenda biyishyuriye byose (Self-Sponsored) berekeza mu bihugu bitandukanye byo hanze y'umugabane w'Africa.Â
Elsa Group Company ifite umwihariko wo kohereza abantu benshi mu mahanga kandi ku buryo busobanutse kuko abayobozi bayo baba mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo korohereza abashaka kubyerekezamo kugira ngo bazahagere bisanga.
Iki kigo kimaze gufasha abarenga 100 kujya kwiga hanze mu gihe cy'imyaka itatu gusa kimaze gifunguye imiryango yabo hano mu Rwanda, kigamije gufasha abanyarwanda by'umwihariko mu guhaha ubumenyi hanze y'Africa kugira ngo bajye bunguka ibitekerezo biruseho bibafasha gutanga umusanzu munini mu kubaka igihugu.
Elsa Group ikorera mu bihugu byinshi
InyaRwanda yaganiriye n'umuyobozi mukuru wa Elsa Group Companyi Ltd, Bwana Tuyizere Eric Olee asobanura imikorere y'iki kigo, umwihariko wacyo ndetse n'intego gifite.
Yavuze ko umunsi ku wundi abakiliya ba Elsa Group biyongera kubera Serivisi nziza babwirwa na bagenzi babo baba bazihawe, bigatuma ikigo gikomeza kwaguka kikagira abakigana benshi.
Yagize ati ''Usibye gucuruza Services no mu bucuruzi busanzwe, iyo ufite abantu uba ufite inkunga ikomeye. Mbere twabaga dufite abantu bacye ariko uko uha umuntu Serivisi nziza niko azana n'abandi, ni uko Elsa Group yaje gukura iba umuryango mugari.''Â
Avuga ku mwihariko w'iki kigo, Bwana Tuyizere yagize ati ''Twihutisha Dosiye, uwakoranye natwe gahunda ze zirihuta. Tumaze kohereza abantu benshi kandi amafaranga ya Serivisi asabwa ni macye ugereranije n'ahandi ndetse by'akarusho, abanyarwanda bajya kwiga muri Turikiya no mu majyaruguru ya Cyprus tubafasha ku buntu.''
Avuga ku ntego zirambye z'iyi kompanyi, Bwana Tuyizere yagize ati ''Intego zacu ni ugufasha abantu kwiga mu mahanga, by'umwihariko abana b'abanyarwanda bagahaha ubumenyi, nyuma bakagaruka guteza imbere igihugu cyacu, imiryango yabo ndetse bagasangiza ubumenyi abataragize amahirwe yo kwiga hanze, twese tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.''
Tuyishime Eric Olee (Hagati) uyobora Elsa Group Limited ari kumwe n'abo bafatanya mu kwakira neza ababagana
Umuyobozi wa Elsa Group Limited, avuga ko kuva batangira gukorera mu Rwanda muri Mata 2019, abanyeshuri benshi babagannye ari abifuzaga kwiga muri Poland na Cyprus, bijyanye n'uko hahendutse kandi hakaba hanatangirwa ubumenyi bufite ireme kimwe n'ahandi mu bihugu bikomeye byo muri America n' i Burayi.
Uretse ibihugu bya Cyprus, Poland na Turikiya, Elsa Group ifasha abantu kwiga muri America, Canada, U Bushinwa n'ahandi henshi bafite uburezi bwateye imbere.
Elsa Group Company Limited ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali, aho bakorera mu nyubako ya Mic muri Etaje ya mbere (1st Floor) mu muryango wa F1-22.Â
Ushaka kubagana cyangwa gusobanuza byinshi kuri serivisi batanga, wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri Nimero bakoresha za +250788572037 na +250791705444 cyangwa ukabandikira kuri Email: [email protected].
Murakaze neza, Murisanga muri Elsa Group Company Limited