Ibyishimo kuri TMC ugiye guhurira na Platini... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyamuziki bombi bamamaye mu ndirimbo 'Magorwa' bazahurira ku rubyiniro mu gitaramo cyo ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, kizabera mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Platini P aritegura gushyira ahagaragara Extended Play (Ep) yise 'Baba'. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki, ati 'Maze iminsi nshyizeho ingufu zihagije kuri uyu mushinga mfite icyizere ko bitazaba ibintu bito.'

Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka 'Atensiyo', yamenyesheje ko iyi Ep ye izajya hanze ku wa 1 Ugushyingo 2022, habura iminsi 10 ngo ahurire ku rubyiniro na TMC bakoranye igihe kinini mu mishinga y'umuziki n'ibindi bikorwa byahinduye ubuzima bw'abo.

TMC yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kongera guhurira na Platini ku rubyiniro, aho bazaririmba nyinshi mu ndirimbo za Dream Boys.

Ati 'Mfite ibyishimo byinshi kuba ngiye kongera kuririmba indirimbo za Dream Boys na Platini ahari. Nk'ibisanzwe ni uguha abantu buri kimwe cyose.'

Binyuze muri Dream Boys, aba bahanzi bafitanye album z'indirimbo nyinshi zirimo nk'iya gatanu bise ''Nzibuka n'Abandi' n'iya gatandatu bise 'Wenda Azaza'.

Platini yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Amerika ku wa 10 Ukwakira.

Icyo gihe, yabwiye ibinyamakuru birimo InyaRwanda ko afite amatsiko yo kongera guhura na TMC bahoranye mu itsinda rya Dream Boys.

Ati '…Ningira amahirwe yo kumubona bizaba ari byiza. Nibaza ko byaba ari ibintu byiza, kuko hashize imyaka itatu.'

Platini yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Louisville, Kentucky yahuriyemo n'itsinda rya Charly na Nina.

Nyuma y'iki gitaramo, yagaragaje ko indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zishimiwe mu buryo bukomeye. 

TMC yatangaje ko yishimiye kongera guhurira ku rubyiniro na Platini nyuma y'imyaka itatu 

Platini agiye gukorera igitaramo cya kabiri muri Amerika nyuma ya Kentucky 

Iki gitaramo kizaba ku wa 11 Ugushyingo 2022 muri Leta ya Maine 

 

Platini ku wa 1 Ugushyingo 2022 azashyira hanze EP ye ya mbere yise 'Baba'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122128/ibyishimo-kuri-tmc-ugiye-guhurira-na-platini-ku-rubyiniro-nyuma-yimyaka-itatu-122128.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)