Icyo Polisi ivuga ku Mashusho y'umugabo wagaragaye i Kigali aniga umwana bunyamaswa amushinja kwiba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n'Umunyamakuru wacu Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w'umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.

Hafi y'uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo 'Imyenda mwayishyize he ? [yamubazaga iyo yibye].'

@CityofKigali muri @Gasabo_District umurenge wa #Kimironko,
Umudugudu wu #Urugwiro,hagaragaye umugabo ari kuniga umwana,bivugwa ko yari yibye inkweto.Abaturage bavuga ko kwihanira n'ubwo bibujijwe,muri aka gace bikorwa ku manywa y'ihangu.@Rwandapolice @UrugwiroVillage @PudenceR pic.twitter.com/VNLcuifZ5Z

â€" Ramesh Nkusi (@Rameshnkusi) October 24, 2022

Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana akumvikana nk'ugiye guhera umwuka.

Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze nk'Akarere ka Gasabo n'ubuyobizi bw'Umujyi wa Kigali.

Yagize ati 'Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y'ihangu.'

Polisi y'u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw'uyu munyamakuru. Iti 'murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-Polisi-ivuga-ku-Mashusho-y-umugabo-wagaragaye-i-Kigali-aniga-umwana-bunyamaswa-amushinja-kwiba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)