Ifoto utabonye y'ikiganza cya Karim Benzema amaze imyaka irenga 3 akina ahishe yerekanye mu ruhame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 3 irenga akina aziritse ikiganza cye, bwa mbere mu ruhame yerekanye impamvu ahora aziritse iki kiganza aho biterwa n'imvune yagize ku rutoki rw'agahera.

Uyu mufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid muri Espagne, ntuzamubona akina atiziritse 'bandage' ku kiganza cye cy'iburyo aho benshi byajyaga bibatera urujijo.

Tariki ya 17 Ukwakira ubwo hatangwaga ibihembo bya Ballon d'Or ya France Football yaje no kwegukana, ni bwo abantu bamenye impamvu ahora akina aziritse iki kiganza.

Urutoki rwe rw'agahera rwaravunitse ndetse ku buryo kururambura bidashoboka ahitamo kujya akina aziritse ikiganza cyose.

Ni imvune yagize muri Mutarama 20219 ubwo Real Madrid yakinaga na Real Betis. Abaganga bategetse ko kugira ngo akire neza agomba kubagwa uru rutoki aho yagombaga kumara amezi 2 adakina, Benzema yaje kubyanga ahubwo ahitamo kujya akina aziritse iki kiganza kugeza uyu munsi.

Amaze imyaka irenga 3 akina aziritse iki kiganza
Ubwo yatwara Ballon d'Or ni bwo yerekanye iki kiganza cye amaze iminsi akina aziritse



Source : http://isimbi.rw/siporo/ifoto-utabonye-y-ikiganza-cya-karim-benzema-amaze-imyaka-irenga-3-akina-hishe-yerekanye-mu-ruhame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)